skol
fortebet

Abafite inzu ziriho ikirango cya X bose basabwe kwimuka

Yanditswe: Thursday 26, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Guverinoma yasabye abatuye i Kigali bose bafite inzu zashyizweho ikirango cy’amanegeka X kwimuka mu rwego rwo guhunga ibiza bishobora kubasenyera no kubica.

Sponsored Ad

Abayobozi barimo Ba Minisitiri babiri n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali basabye abatuye mu manegeka bose gushaka ahandi bimukira.

Ba Minisitiri Prof Shyaka Anastase w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), uw’Ibikorwa remezo Ambasaderi Claver Gatete ndetse n’abayobozi batandukanye barimo uw’Umujyi wa Kigali, babisabye abantu mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 26 Ukuboza 2019.

Aba bayobozi bavuga ko iyi nama batanga bayishingiye ku mvura yaraye iguye igahitana ubuzima bw’abantu bane mu mujyi wa Kigali, ikaba ndetse ngo yanashenye inzu 113 harimo 64 zaguye burundu.

Minisitiri Ambasaderi Gatete agira ati "Nka ziriya nzu zanditseho X nyirayo ntakwiriye gutegereza uza kumusaba kuyivamo, ahubwo yagakwiye kubikora agategereza ubufasha ariko yayivuyemo".

Mugenzi we Prof Shyaka ati "Turashima gahunda twari twafashe yo kwimura abatuye mu gishanga kuko iyo tutabikora, kiriya gipimo cy’abapfuye ndetse n’ibyangiritse ntabwo cyari kuba gihuye n’ibyari kwangirika iyo tutabikora".

Leta irifuza kubaka inzu z’abatishoboye nyinshi kurushaho, bamwe ngo bazatangira kuzibona mu kwezi kwa Werurwe mu mwaka utaha wa 2020.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence avuga ko hamaze kwimurwa imiryango 3,600 y’abari batuye mu bishanga, bakaba bagiye kwimura abandi ibihumbi bitatu.

Rubingisa akomeza agira ati "Nta muntu bongera guha amafaranga ahubwo baraza gucumbikirwa kugira ngo hatagira ugaruka gusaba amafaranga."

"Hari abo tubona bitwikira ijoro bakajya muri shitingi kugira ngo bamuhe andi mafaranga, ariko bose twabashakiye aho baba bacumbikiwe mu mashuri, mu baturanyi, ariko nta muntu ukiri mu matongo".

"Uwabura icumbi, aho kugira ngo asubire muri shitingi, yajya abimenyesha ibiro by’akagari".

Abantu barimo kwimurwa mu bishanga iyo ari ba nyiri inzu bahabwa mafaranga abafasha gukodesha mu gihe cy’amezi atatu, iyo ari abasanzwe bakodesha bahabwa amafaranga y’ukwezi kumwe.

Leta ivuga ko abantu badafite ibyangombwa by’ubutaka bangana na 80% nta ngurane y’aho bari batuye bazahabwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa