skol
fortebet

Abafungiye muri Gereza ya Nyarugenge(1930) batangiye kwimurirwa Mageragere (AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 11, Feb 2017

Sponsored Ad

Abagororwa bafungiye muri gereza Nkuru ya Kigali ariyo gereza ya Nyarugenge izwi ku izina rya 1930 batangiye kwimurirwa muri gereza ya Mageragere.
Iki gikorwa cyatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2017. Urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa RCS rwatangaje ko iki gikorwa gihera ku bagabo kikazakomereza ku bagore.
Gereza ya Nyarugenge ifungiwemo abagore n’ abagobo gusa Umuvugizi wa RCS CIP Helary Sengabo yavuze ko kwimura aba bagororwa byatangiriye ku bagabo (...)

Sponsored Ad

Abagororwa bafungiye muri gereza Nkuru ya Kigali ariyo gereza ya Nyarugenge izwi ku izina rya 1930 batangiye kwimurirwa muri gereza ya Mageragere.

Iki gikorwa cyatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2017. Urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa RCS rwatangaje ko iki gikorwa gihera ku bagabo kikazakomereza ku bagore.

Gereza ya Nyarugenge ifungiwemo abagore n’ abagobo gusa Umuvugizi wa RCS CIP Helary Sengabo yavuze ko kwimura aba bagororwa byatangiriye ku bagabo bikazakomereza ku bagore.

Yagize ati “igikorwa cyo kwimura cyahereye ku bagabo, abagore baraba bagihari by’ agateganyo, mu gihe turimo gushaka ahandi twabashyira, igikorwa kirimo kiragenda neza kugeza ubu(Aha hari saa sita z’ amanywa kuri uyu wa 11 Gashyantare 2017) nta kibazo cyabaye muri make”

CIP Sengabo yavuze ko abagabo bari bafungiye muri gereza ya Nyarugenge bagera ku bihumbi bibiri Magana atanu.

Akomeza avuga ko hari icyizere ko igikorwa cyo kwimura aba bagabo bari bafungiye muri gereza ya Nyarugenge kirara kirangiye.

Yavuze ko muri iyi gereza nshya(Gereza ya Mgeragere) ibikorwa byose byarangiye avuga ko abagororwa bamaze kugerayo bahishimiye bavuga ko ari ahantu hagari, hari umwuka mwiza kuruta aho bari bafungiye. Mu bikorwa yavuze byarangiye harimo kugezayo amazi, kubaka ibikoni, imisarane n’ ubwogero.

Biteganyijwe ko bitarenze ukwezi kwa munani uyu mwaka abagororwa bose bafungiye muri gereza ya Gasabo n’ iya Nyarugenge bazaba bamaze kwimurwa.

Ku gishushanyo mbonera cy’ Umujyi wa Kigali biteganyijwe ko Gereza ya Nyarunge izagirwa ahantu Ndangamateka bivuze ko urukuta rwayo rutazasenywa.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa