skol
fortebet

Abagororerwa Iwawa inkoni bakubitwa bazigereranyije n’imvura y’amahindu

Yanditswe: Thursday 19, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Abagororerwa Iwawa baratakamba ngo inkoni bakubitwa zirenze ukwemera aho bagereranyije inkoni bakubitwa n’imvura y’amahindu.

Sponsored Ad

Bamwe mu banyeshuri bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa barataka inkoni bakubitwa na bamwe muri bagenzi babo bavuga ko ngo ziruta imvura y’amahindu.

Aba banyeshuri bavuga ko bikomeye ku buryo bamwe bibaviramo ubumuga. Umwe muri bo ubwo basurwaga n’Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ignatienne Nyirarukundo, mu cyumweru gishize, yashize amanga avuga ko hari bagenzi babo babakubita ubuyobozi burebera mu cyiswe ’kubakosora"

Ati " Baradukubita cyane, ntundebe gutya ngo nitwaje ikibando si uko ndi umusaza, ni inkoni zabiteye. Turakubitwa rwose inkoni ziruta imvura y’amahindu, n’ubu hari bagenzi banjye bafite ibisima bahaguruka mukabareba."

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Aimé Bosenibamwe yavuze ko iyi migirire igomba gucika.

Ati " Ibyo bintu bigomba gucika burundu. Ababikora bazashyikirwa ubugenzacyaha babafungire Mageragere."

Uyu muyobozi yagaragaje ko ikibazo kinini kiri ku banyeshuri bemera gukoreshwa mu gukubita bagenzi babo kuruta uko cyaba ku bayobozi batanga ayo mabwiriza yo gukubita, asaba abayobozi b’iki kigo cya Iwawa guhita babihagarika kuko ngo bidakwiye.

Aba bayobozi banibaza amaherezo ku bamaze kumugazwa n’izo nkoni ariko ubuyobozi bwo bukavuga ko bagana inkiko nk’uko TV1 ibitangaza.

Aba banyeshuri bavuze iby’izi nkoni zivuza ubuhuha Iwawa mu gihe hari haherutse kumvikana mu binyamakuru inkuru y’umusore witwa Mbuto Meshack ukomoka mu karere ka Rubavu wavugaga ko inkoni yakubiswe ubwo yagororerwaga Iwawa ari zo zamuviriyemo ubumuga abaganga bamubwiye ko ari ubwa burundu.

Ubumuga yakuye Iwawa bwatumye ahinamirana amaguru ku buryo atabasha guhagarara. Raporo z’abaganga zagaragaje ko ubumuga yahuye nabwo nubwo bwamufatiye Iwawa ariko butaturutse ku nkoni yakubiswe.

Iwawa hakomeza guhurizwaho na benshi mu bahanyuze ko haba inkoni zitoroshye. Ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco, Bosenibamwe kigizwe n’ibyari ibigo bisanzwe byakira abantu bakunze kugira imyitwarire ibangamiye ituze n’umudendezo w’abandi.

Abo bantu barimo abakoresha ibiyobyabwenge, inzererezi, indaya, abajura boroheje, abazunguzayi, abasabiriza, abana n’abakuze barangwa n’imyitwarire ibangamye.

Ibitekerezo

  • Abajura boroheje n’abazunguzayi koko 😔

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa