skol
fortebet

Abagororwa batatu barashwe barapfa ubwo bageragezaga gutoroka gereza ya Mageragere

Yanditswe: Friday 13, Sep 2019

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu,taliki ya 13 Nzeri 2019, abagororwa 3 bari bafungiwe i Mageragere barasiwe hanze yayo barapfa ubwo bari bashatse gutoroka,abarinzi babahagarika bakanga ahubwo bakagerageza kwiruka.

Sponsored Ad

Mu masaha ya nyuma ya saa sita zo kuri uyu wa Gatanu izi mfungwa n’abagororwa bari baje gusurwa bagerageje gucika,abacungagereza barasa hejuru kugira ngo babakange,ariko banga gusubira inyuma bakomeza bacika bituma batatu baraswa.

Uyu muturage wabonye aba bagororwa baraswa yabwiye Umuseke ko yiboneye umugororwa umwe wishwe n’amasasu ariko ngo birashoboka ko hari abandi bapfuye.

Yagize ati “Bimaze kuba haje inzego z’umutekano harimo ingabo, polisi n’urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha, RIB”

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, SSP Hillary Sengabo yatangaje ko abagororwa batatu bagerageje gutoroka abacungagereza bakarasa mu kirere ngo bagaruke ariko bakinangira bagahita babarasa bagapfa.

Abo bagororwa ni Nzeyimana Djibril (wari ufunzwe iminsi 30 y’agateganyo wakekwagaho ubujura), hakaba uwitwa Wagura Sam ( wari ufunzwe kubera gukoresha ibiyobyabwenge) na Joseph Kabuye washinjwaga kurigisa umutungo.

Sengabo yahumurije abaturiye iyi gereza,ababwira ko nubwo aba bagororwa barasiwe hanze ya gereza,umutuzo wagarutse n’amasasu yashize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa