skol
fortebet

Abajyaga bakenera icyangombwa cy’uko batakatiwe cyangwa bakatiwe n’inkiko boroherejwe uburyo bwo kucyibona

Yanditswe: Monday 09, Sep 2019

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki 09 Nzeli ubushinjacyaha bwatangije kumugaragaro uburyo bushya bwo kubona icyangombwa cyigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, icyangombwa gikoreshwa n’abatari bacye kuri ubu bakazajya bakibona binyuze mu ikoranabuhanga bitandukanye nuko byakorwaga mbere baza kugifata kucyicaro cy’ubushinjacyaha bakahirirwa bategereje.

Sponsored Ad

Umushinjacyaha mukuru MUTANGANA Jean Bosco ubwo yatangizaga kumugaragaro ubu buryo bushya bwo kubona iki cyangombwa mu biganiro n’abanyamakuru yavuze ko iyi serivise izajya itangwa binyuze mu ikoranabuhanga (online) kuko hari harimo imbogamizi nyinshi zishingiye ku itangwa ryacyo zirimo nko kuba abantu birirwaga kubushinjacyaha bicaye bategere je icyangombwa ndetse banasinya ugasanga bahatakarije umwanya bikabicira n’imirimo yabo.

Yagize ati”Ubusanzwe umuturage yavaga hirya no hino haba mumujyi cyangwa mu ntara akaza gufata icyangombwa yaramaze no kucyishyura , Nko mugihe cy’ukwezi twakiraga abantu basaga 5584 bakeneye iki cyangombwa ku buryo ku munsi umwe twakira abasaga 253, ubu abaturage bose bashiiriweho uburyo bushya bwo kubono icyangombwa online bifashishije urubuga rw’Irembo.

Ibikorwa bizajya nk’uko byari bisanzwe bisabwa ku rubuga , icyizahinduka ni aho bazaga gufata icyangombwa kubushinjacyaha noneho bazajya bahita babona ubutumwa bugufi haba kiri email cyangwa sms bw’uko ubusabe bwabo bwemejwe nyuma y’iminsi itatu bahite bacyibona bajye gufotoza ahabegereye batiriwe bafata umwanya bajya kugifata ahari hasanzwe, iyi serivise izajya ikorwa mu buryo bwihuse kandi ifite umutekano kuko izajya ibika amakuru ndetse bizafasha mu kudakoresha igihe kinini bafataga baza kucyicaro gufata icyangombwa kuko bajya bagifatira ahabegereye binyuze mu ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Irembo aho izi serivise zose zijyanye nibyangombwa zisabirwa Keza Faith yavuze ko bifuza ko abantu bose basobanukirwa n’izira zo gusaba ibyangombwa byose harimo n’icyi cyo kuba umuntu yaba yarakatiwe n’urukiko cyangwa atarakatiwe banyuze kurubuga irembo kugira ngo bibagabanyirize ikiguzi bacibwa naba kubikoresha kub’Agent.

Yagize ati”Hashize imyaka ibiri dutegura iyi gahunda yo kubona icyangombwa binyuze online kuko twibazaga impamvu umuntu asabira icyangomwa online akishura online ariko uburyo bwo kukibona akaba aribwo buvunanye , kuri ubu rore uburyo bwo kukibona bitagoye binyuze online bwatangiye aho buri muturage yaba uri mugihigu cyangwa hanze yacyo ashobora kucyibona bikorewe online kurubuga irembo.

Yakomeje avuga ko igiciro cyacyo cyizakomeza kuba 1200 mugihe bagikomeje kubyigaho bareba niba yagabanywa cyangwa yakongerwa bitewe, kandi ko utazabasha kubyikorera akajya kumu agent bakamuca andi mafaranga ya serivise atazumva ko bamuhenze cyangwa ari ikindi kiguzi bamuciye kuko buri muntu wese arasabwa kumenya kubyikorera haba mugukoresha mudasobwa mu ikoranabuhanga na telephone ngendanwa byabaninira bagahamagara kuri nomero y’irembo itishyurwa ariyo 9099.

TUYISHIMI Evariste ni umwe mu baturage twahasanze yicaye ategereje ko bamuhamagara ngo afate icyangombwa cye,ariko mu kiganiro twagiranye yatubwiye ko nta cyizere afite ko aracyibona kuko nubwo yateze akaza nta butumwa yigeze abona bw’uko cyabonetse,ngo uko yabonye ya minsi itatu ishize yaragisabye .

Yagize ati”Imbogamizi ziri muri iyi gahunda yo kubona icyi cyangombwa ni uguta umwanya , nk’ubu nazindukiye ahangaha bariguhamagara abandi njye njye sindi kwiyumva kandi abagisabye nyuma yanjye bakibonye nshobora no gutaha ntakibonye n’ejo nkazagaruka kuko n’ubwo naje ntabutumwa nabonye nkuko bisanzwe twajyaga tububona nko mu minsi itatu.

Ubwo buryo bwo kukibona binyuze mu ikorana buhanga buradushimishije cyane kuko ntituzongera gufata umwanya ungana utya ngo turategereje bizajya bidufasha kucyibonera hafi.

Ubu buryo bshya bwo kubona icyangomwa cyigaragaza ko waba utarakatiwe cyangwa warakatiwe n’inkiko (Criminal Record Certificate online service) ntibuzajya bukoreshwa n’abanyarwanda gusa bari mu gihugu, kuko n’abari hanze y’igihugu bazajya bagisaba bakibone byatangijwe kuri uyu wa mbere abagikeneye bataragisaba bakoresha ubu buryo bushya naho abamaze kugisaba bo barakomeza bakirwe nkuko bisanzwe kuko ntawe ugisaba kabiri.

Ibitekerezo

  • None konge kimaze icyumwe niminsi3 kidarasohoka ubwo harimo ikihe kibazo

    Ngewe nakidekaraye kwitaricyi 25/12/2023 nkabantarakibona mwanfashije koko nkacyibona kare komwabamukoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa