skol
fortebet

Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza uherutse gusezererwa muri Polisi y’Igihugu batawe muri yombi

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

CSP Gashagaza yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri, kurubu urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho urupfu rwa CSP Gashagaza Hubert wari uherutse gusezererwa muri Polisi y’Igihugu.

Sponsored Ad

CSP Gashagaza wahoze ari Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yishwe, umurambo we wabonetse mu Karere ka Gasabo ahazwi nk’i Ndera.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yabwiye itangazamakuru ko ‘Nyuma y’urupfu rwa CSP Gashagaza Hubert, ubugenzacyaha bumaze guta muri yombi babiri bakekwa kuba baragize uruhare mu rupfu rwe kandi iperereza rikomeje kugira ngo ukuri kugaragare’.

RIB yatangaje ko ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko CSP Gashagaza yishwe n’abagizi ba nabi. CSP Gashagaza yari yarasezerewe muri Polisi y’Igihugu muri Kanama 2016, ubu yakoraga mu Nkeragutabara.

Yakoze mu ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha ndetse yanakoze muri iri shami ubwo yari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Ibitekerezo

  • Ce monde est malade.Ni ubucucu kwica umuntu nyamara nawe ejo uzapfa.Kandi Imana ikazakwima ubuzima bw’iteka muli paradizo.Nta muntu numwe ufite uburenganzira bwo kwica ikiremwa-muntu.
    Uko wamwica kose,Imana izabikubaza.Niyo yaba yarakugiriye nabi,ntugomba kwihanira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa