skol
fortebet

Abakora massage mu Rwanda bemerewe gutangira imirimo

Yanditswe: Friday 06, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ahantu hakorerwa massage mu Rwanda hemerewe gufungura imiryango no gusubukura imirimo ihakorerwa, ariko hubahirizwa amabwiriza yo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Sponsored Ad

Itangazo rya RDB riravuga ko ibyo bikorwa byafunguwe mu rwego rwo gukomeza ingamba za Leta zo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya coronavirus.

Mu mbwiriza abatanga izi serivisi bahawe kubahiriza harimo gushyiraho uburyo buboneye bwo gusukura intoki, bakaraba cyangwa bifashishije umuti umenyerewe nka ‘hand sanitizer’.

Harimo kandi gushyiraho uburyo buboneye bwo gusukura ibyumba n’ibikoresho byo mu byumba bikorerwamo ‘massage’ n’ahandi hantu hose abantu bahurira.

Abakora massage n’abakiliya kandi bagomba kwambara udupfukamunwa igihe cyose.

Muri ayo mabwiriza RDB yakomeje iti “Gushyiraho uburyo bwo guha gahunda mbere abashaka gukoresha massage, hagamijwe kwirinda ko abakiliya bahahurira ari benshi no gutanga umwanya wo gukora isuku; gushyira byibura iminota 15 hagati y’umukiliya n’undi kugira ngo isuku ikorwe neza, kandi hirindwe ko abantu benshi bahurira aho bakirirwa.”

Muri ayo mabwiriza kandi harimo gushyira ahantu hose abantu bategerereza cyangwa mu bwiherero, ibyapa n’amatangazo byibutsa abantu kwirinda Coronavirus, cyane cyane ibirebana no guhana intera, gukaraba intoki n’izindi ngamba.

Mu byo basabwe kandi harimo gushishikariza abakiliya kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa