skol
fortebet

Abakozi bo mu irimbi bafashwe bari kunywa inzoga bashyinguranye umurambo w’umugabo

Yanditswe: Tuesday 03, Dec 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Sue Stott w’imyaka 50 yafashe abagabo bakora mu irimbi bari kunywa inzoga yashyize ku mva y’umugabo we witwa David Holmes wari umaze iminsi apfuye.

Sponsored Ad

Uyu mugore yavuze ko yakundaga kuza kuri iri rimbi aje gusura imva y’umugabo we,asanga inzoga yamushyinguranye nta zihari ahashyira izindi ariko yiyemeza kuhashyira ka camera gato kaje kumwereka uyu abagabo bari kuzibabakazinywa.

Uyu mugabo witwa David wahoze ari umusirikare yarapfuye ashyingurwa mu irimbi rimwe mu Bwongereza ndetse uyu mugore yamushyinguranye n’imyambaro y’akazi ndetse n’ibindi bikoresho birimo n’icupa ry’inzoga.

Amacupa 50 ya whskey na Gin uyu mugabo yashyinguranywe yarabuze guhera muri Kamena ubwo uyu mugabo yapfaga yishwe indwara y’ubwonko agashyingurwa.

Amwe mu mashusho iyi camera y’uyu mugore yagaragaje nuko izi nzoga zanyowe na bamwe mu bakozi bo muri iri rimbi ryo mu Burasirazuba bwa London,ndetse ngo zimwe zanyowe ku munsi wo kwibuka.

Sue yabwiye abanyamakuru ati “Ubwo nabazaga abanyoye izi nzoga bambwiye ko ashobora kuba ari umuyaga,inyoni cyangwa abana.

Nanze kwizera ibyo bavuga ngura Camera y’amapawundi 70 muri Amazon.Igisubizo nahise nkibona.Nabonye abakozi 2 b’abagabo bajya ku gituro batangira kwiba inzoga.Birababaje kandi nta cyubahiro kirimo.Nagiye nzana inzoga nyinshi kugira ngo nzabafatire mu cyuho.”

Uyu mugore yahise ajyana ikirego muri Dignity Crematorium Ltd ishinzwe kwita kuri iri rimbi,bituma aba bakozi batabwa muri yombi.


Ibitekerezo

  • Izo nzoga na njyr nazinwa kuko ntacyo zihamaze. Ago gufasha abazima bashonje nk’uwo, afasha abazimu!! Birababaje. Nta rubanza nshira uwanweye nubwo Atari yazihawe.

    Agatama kazarikora !!! Ariko se uu mugore kuki ajyana inzoga ku irimbi?Abantu benshi bibeshya yuko upfuye akomeza gukora no gutekereza.Ariko muli Umubwiriza 9:5,havuga ko abapfuye ntacyo bashobora gukora.Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Intagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa