skol
fortebet

Abana 52 babana n’ ababyeyi babo muri Gereza ya Muhanga babayeho bate?

Yanditswe: Wednesday 19, Apr 2017

Sponsored Ad

Muri Gereza ya Muhanga habamo abana 52 ariko badafatwa nk’imfungwa ahubwo bahabeshejwe n’uburenganzira bahabwa n’amategeko bwo kurerwa n’ababyeyi babo igihe bakiri bato.
Kuva mu 2011, abana bafunganwa n’ababyeyi babo bakiri bato cyangwa bakavukira muri Gereza ya Muhanga, bashyiriweho irerero aho bitabwaho mu buryo butuma iyo boherejwe mu miryango bakomokamo baba bafite ubuzima bwiza n’imyitwarire iri ku rwego rumwe n’urw’abo hanze ya gereza.
Abafite n’abari munsi y’imyaka itatu babyukira mu (...)

Sponsored Ad

Muri Gereza ya Muhanga habamo abana 52 ariko badafatwa nk’imfungwa ahubwo bahabeshejwe n’uburenganzira bahabwa n’amategeko bwo kurerwa n’ababyeyi babo igihe bakiri bato.

Kuva mu 2011, abana bafunganwa n’ababyeyi babo bakiri bato cyangwa bakavukira muri Gereza ya Muhanga, bashyiriweho irerero aho bitabwaho mu buryo butuma iyo boherejwe mu miryango bakomokamo baba bafite ubuzima bwiza n’imyitwarire iri ku rwego rumwe n’urw’abo hanze ya gereza.

Abafite n’abari munsi y’imyaka itatu babyukira mu irerero bagashyikirizwa ababitabo, bagahabwa ibiribwa n’ibinyobwa, bagakorerwa isuku, bakigishwa nk’uko abandi bana bo mu kiburamwaka bagenzerezwa.

Musayidire Eugenie(umufatanyabikorwa wa Gereza ya Muhanga) ubitaho umunsi ku wundi yavuze ko yitangiye gufasha aba bana ngo babone amahirwe yo kwitabwaho nk’abo mu miryango.

Ati “ Abana iyo bari mu rugo ba nyina babitaho ariko iyo baje hano turafasha tukabakurikirana, tukabatoza uburere. Bafite ibibatunga, ibikinisho…, iyo bamaze gufungura bararyama, babyuka bakanywa amata cyangwa igikoma bakaza gushyikirizwa ababyeyi babo nijoro.”

Aba bana ariko ntibamenya kuvuga neza kuko bavuga ururimi rumwe ndetse ntibazi ibijyanye n’ubuzima bwo hanze. Ntibazi imodoka ndetse kuyinjiramo ni intambara, ababashije kubona inka amabara yayo bayita imyambaro(inka yambaye ikanzu)n’ibindi.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo ubuyobozi bwa RCS bwatangaje ko bwiyemeje kujya bubafasha bagatemeberezwa hanze ya Gereza kugira ngo barusheho kumenyera ubuzima bwaho.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Sengabo Hillary, yabwiye Igihe ati “Dushyiraho uburyo butuma umwana abaho adahungabanye, akarerwa bimukwiriye, ntiyirirwe muri gereza imbere ahubwo akirirwa hanze akaza gusubirayo nijoro kugira ngo aryame mu gituza cy’umubyeyi we. Turabatemebereza bakajya hanze, dukora ibishoboka ngo babone ibibakwiriye byose.”

Iyo umwana amaze kugira imyaka itatu atandukanywa na nyina agahabwa umuryango nk’uko Sengabo yakomeje abisobanura.

Ubuyobozi bwa gereza ngo iyo bujya gutanga umwana bubanza kureba aho yoherezwa kandi umubyeyi we n’abamwakira bakabanza kubyemeranywaho ko nta mpungenge ku bijyanye n’imibereho ye kandi ko haramutse habuze umwana ubura umufata leta yamwitaho.

Ababyeyi b’aba bana bishimira uburere bahabwa bakanagira icyizere ko bazajyanwa mu miryango batarangwaho imyitwarire mibi nk’abakuriye muri gereza.

Gereza z’abagore ziri mu Rwanda zirimo iya Ngoma mu Burasirazuba, iya Nyamagabe mu Majyepfo, iya Kigali na Muhanga ahari umwihariko w’abagore bafite abana cyangwa batwite.

Nta mibare y’abamaze koherezwa mu miryango igaragara bitewe n’isanganya ry’inkongi y’umuriro ryibasiye iyi gereza mu 2014 ryatumye amadosiye azimira nk’uko ababishinzwe babitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa