skol
fortebet

Abana b’abakobwa ibihumbi cumi na birindwi bari hagati y’imyaka 16 na 17 y’amavuko nibo mu Rwanda batewe inda zidateguwe mu mwaka umwe gusa

Yanditswe: Wednesday 17, May 2017

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Kabiri ushize tariki ya 16 Gicurasi 2017 nibwo Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), yatangaje ko mu mwaka wa 2016 abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16 na 19 bagera ku 17500 batewe inda zitateguwe ndetse binabaviramo ingaruka zitandukanye harimo no kuva mu ishuri. Minisitiri Nyirasafari Espérance uyobora MIGEPROF
Minisitiri Nyirasafari Espérance uyobora MIGEPROF yavuze ko uyumubare uhangayikishije, hakaba hagiye gukazwa ingamba zizafatirwa abahohotera (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri ushize tariki ya 16 Gicurasi 2017 nibwo Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), yatangaje ko mu mwaka wa 2016 abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16 na 19 bagera ku 17500 batewe inda zitateguwe ndetse binabaviramo ingaruka zitandukanye harimo no kuva mu ishuri.

Minisitiri Nyirasafari Espérance uyobora MIGEPROF

Minisitiri Nyirasafari Espérance uyobora MIGEPROF yavuze ko uyumubare uhangayikishije, hakaba hagiye gukazwa ingamba zizafatirwa abahohotera abana.

Ibi byatangajwe ubwo iyi minisiteri yagezaga kuri Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo wa Leta mu Nteko ishinga amategeko, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ikeneye mu mwaka wa 2017/2018.

Bamwe mu badepite bavuze ko iki kibazo gikwiye gufatirwa ingamba zikomeye ndetse Depite Munyangeyo we yavuze ko gikwiye gufatwa nk’icyorezo kuko ngo uwo mubare urenze ukwemera.

Yagize ati “Twavuze bano bana ibihumbi 17, ariko mureke tubifate nk’aho ari icyorezo, nitutagifata dutyo ntabwo bizakunda kuko kuko njye hari aho nagiye gukorera ejobundi i Gicumbi nsanga impuzandengo ni abana 600.”

Depite Mporanyi Theobald we yavuze ko iki kibazo gikwiye kwitabwaho mbere y’ibindi byose kuko ntacyo u Rwanda rwaba ruri gukorera mu gihe cyaba kitarakemuka.

Bakurikira uko Minisitiri atangaza raporo y’abana 17500 batwaye inda zitateganyijwe mu mwaka umwe gusa.

Yagize ati “Hari impungenge nabonye muri byose, muri raporo minisitiri yatweretse, abatewe inda bafite imyaka 16 na 19, mu mwaka umwe babyaye barenga ibihumbi 17, byatumye mbona ko gahunda zose twakora iki ari ikibazo. Cyakabaye ari cyo kibazo twitondera kuko kumbwira ngo uzakoresha amahugurwa y’abagore, kuri njye ndabona atari ukureberera umuryango nyarwanda, iki ni ikibazo twagakwiye kwicara tukareba uko twagikemura, kuko aba bana ibihumbi 17 babyaye abandi nkabo.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance(iburyo), na Nadine Gatsinzi, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Minisitiri Nyirasafari Espérance yavuze ko nubwo mu ngengo y’imari ya 2017/2018 bateguye gahunda zigamije gukurikirana abo bana, ngo n’abatera inda bagiye kubiryozwa wenda harebwe no ku mitungo yabo.

Ati “Ariko ntitwirengagize ko abantu bakwiriye gufatirwa ibihano, niba Minisante ibonye umwana abyaye afite iyo myaka ingana ityo, irakorana ite na polisi , turashaka ko amakuru amenyekana uhanwa ahanwe…. twe kureba umuryango w’umukobwa gusa, ahubwo uwateye inda we ari he? Niba anafite n’imitungo, arere uwo mwana, niba atawufite tubimenye.”

Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo, Mukayuhi Rwaka Constance.

Ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato kigaragara nk’igihangayikishije kuko uyu mubare wiyongera ku muvuduko w’ubwiyongere n’ubucucike bw’abaturage kuko u Rwanda rutuwe n’abagera kuri 445 kuri Kilometero kare imwe.

Ibitekerezo

  • yewe abakobwa bafite 16 kugeza kuri 20 bikigihe bafite umuriro ukomeye uragatereta uhirango nakana kakakubwirako yakuze washyiramo ukagirango abyaye gatanu abakobwa barabakera

    Biramutse aribyo (nk’umuntu utaragize uruhare muri ubwo bushakashatsi mfite uburenganzira bwo gukemanga iyo mibare), biramutse aribyo ariko, ikigereranyo cy’abatwaye inda kuri buri karere cyaba ari 17500: 30= 583 muri mwaka wa 2016 kandi byaba biteye inkeke, n’izo nzego zibishyira ahagaragara cyane cyane MIGEPROF byakwiye kubatera ipfunwe kuko bigaragarira buri wese ko batuzuza inshingano zabo zo kurengera UMURYANGO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa