skol
fortebet

Abanyarwanda 2 bakubitiwe muri Uganda bajugunywa ku mupaka ari intere[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 12, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2019 Guverineri w’intara y’Amajyaruguru abinyujije kuri Twitter ye yashyize ahagaragara abagabo babiri b’Abanyarwanda bakubitiwe muri Uganda bakajugunywa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda wa Cyanika ari intere.

Sponsored Ad

Aba bagabo ni Maniragaba Emmanuel w’imyaka 32 y’amavuko na Sebudirima John bivugwa ko bakubitiwe ahitwa Kisoro muri Uganda bakajugunywa ku mupaka ubu bakaba bari kwitabwaho mu kigo nderabuzima cya Cyanika mu Rwanda.

Uganda imaze igihe ikora ibikorwa byo guhohotera no gufunga Abanyarwanda kuva mu ntangiro z’uyu mwaka aho ibashinja ubutasi ariko ntigaragaze ibimenyetso bifatika bibashinja ahubwo bamwe bakaba bafungiweyo abandi baragiye barekurwa baramugaye kubera kubakubita no kubahohotera.

Muri Kanama uyu mwaka ibihugu byombi byari byasinye amasezerano y’ubwumvikane no gukemura ibibazo bifitanye mu nama yabereye I Luanda muri Angola ariko kugeza ubu nta ntambwe n’imwe yari yaterwa igaragaza gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano.

Leta y’u Rwanda yagiye igira inama Abanyarwanda kutihutira gukorera ingendo mu gihugu cya Uganda kuko bigaragara ko iyo bagiyeyo bakorerwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Aba bagabo babiri bakubiswe nyuma y’uko ku munsi w’ejo nabwo hari hatangajwe amakuru y’abandi Banyarwanda 40 bari bafatiwe muri iki gihugu bakaba bafungiweyo.

Ibitekerezo

  • Ngizo "imbuto n’amatunda" ya East African Community.Ubu nibwo bumwe Africa ihora iririmba.Kuki iyi si yabuze "ubumuntu"?? (Humanism).Kuki twitwa Abakristu nyamara tugakora ibintu bibi?Kuki twangana,kuki turwana?Kuki dusambana?Kuki tutamenya ko umunsi umwe Imana izabitubaza,ikatwima ubuzima bw’iteka muli paradizo? Aba bazize politike.Ababakubise bashobora kuba ari abambari ba Museveni.Gusa muli rusange,Abagande basuzugura Abanyarwanda kandi kuva kera.Ababaye muli Uganda barabizi neza.

    UWANZE KUMVA NTIYANZE NO KUBONA AGAPFA KABURIWE.NIMPONGO

    Ariko ntabwo barashwe imana ishimwe. Nibaze mu rwababyaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa