skol
fortebet

Abanyarwanda bakuriweho Viza ku berekeza mu bihugu 22 bikurikira-URUTONDE

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Nyuma yuko u Rwanda rwiyemeje guha ikaze abanyamahanga bashaka kuruzamo bakabakuriraho visa abandi bakoroherezwa kujya bayisaba baramaze kugera mu gihugu, ubu noneho n’Abanyarwanda bakuriweho visa mu bihugu 22 byo ku migabane itandukanye y’Isi, hakaba n’ibindi bisaga 27 byoroheje imigenderanire n’Abanyarwanda bakazajya basaba visa baramaze kubigeramo.
Tariki ya 1 Mutarama 2013 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashwe icyemezo cy’uko abanyafurika baje mu Rwanda bazajya bahabwa visa bakihagera, abandi (...)

Sponsored Ad

Nyuma yuko u Rwanda rwiyemeje guha ikaze abanyamahanga bashaka kuruzamo bakabakuriraho visa abandi bakoroherezwa kujya bayisaba baramaze kugera mu gihugu, ubu noneho n’Abanyarwanda bakuriweho visa mu bihugu 22 byo ku migabane itandukanye y’Isi, hakaba n’ibindi bisaga 27 byoroheje imigenderanire n’Abanyarwanda bakazajya basaba visa baramaze kubigeramo.

Tariki ya 1 Mutarama 2013 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashwe icyemezo cy’uko abanyafurika baje mu Rwanda bazajya bahabwa visa bakihagera, abandi bazikurirwaho burundu.

Ibi byaje gutuma n’ibindi bihugu bitandukanye byanyuzwe n’umubano bifitanye n’u Rwanda, byiyemeza korohereza abanyarwanda kubijyamo ku mpamvu zitandukanye, bimwe bibakuriraho viza burundu ibindi biborohereza kujya bazaka bagezeyo.

Ibihugu 22 byakuriyeho abanyarwanda viza ku buryo ufite pasiporo y’u Rwanda yemerewe kubijyamo atarindiriye kuyaka ni: Benin, Burundi, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Dominica, Equateur, Grenada, Haiti, Indonesia, Jamaica, Kenya, Mauritius, Micronesia, Palestina, Philippines, São Tomé-et-Príncipe, Senegal, Singapore, St. Vincent and the Grenadines, Tanzania, Uganda na Vanuatu.

Hari n’ibindi bihugu byoroheje imigenderanire n’Abanyarwanda bishyiraho gahunda yo kujya bayisaba babigezemo. Ibyo ni; Bangladesh, Cambodia, Comoros, Côte d’Ivoire, Djibouti, Misiri, Guinée -Bissau, Iran, Jordan, Laos, Macao, Madagascar, Maldives, Mali, Mauritania, Mozambique, Nepal, Nicaragua, Palau, Samoa, Seychelles (itanga uruhushya kuri ba mukerarugendo), Sudani y’Epfo, Timor-Leste, Togo, Tuvalu, Zambia na Zimbabwe.

Ibi bisobanuye ko Abanyarwanda bashaka kujya mu bindi bihugu bisigaye byose bagomba kubanza gusaba viza mbere yo kugenda.

Passport Index yerekana ko u Rwanda rwakuyeho burundu kwaka viza abaturage b’u Burundi, RDC, Hong Kong, Kenya, Mauritius, Philippines, Singapore, Tanzania na Uganda.

Igaragaza kandi ko u Rwanda rwateye intambwe mu korohereza abashaka kuruzamo, kuko abaturage bo mu bihugu 52 bemerewe gusaba viza bageze i Kigali. Ibyo bihugu ni; Algeria, Angola, Australia, Benin, Botswana, Burkina Faso, Cameroon, Cape Verde, Centre Afrique, Tchad, Comoros, Repubulika ya Congo, Côte d’Ivoire, Djibouti, Misiri, Guinée équatoriale, Eritrea, Ethiopia, Gabon, Gambia, Guinea, Guinée -Bissau, Israel, Lesotho, Liberia, Libya, Madagascar, Malawi, Mali, Mauritania, Maroc, Mozambique, Namibia, New Zealand, Niger.

Hari kandi abo muri Nigeria, São Tomé-et-Príncipe, Senegal, Seychelles, Sierra Leone, Somalia, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Sudani, Swaziland, Suède, Togo, Tunisia, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zambia na Zimbabwe.

Abaturage bo mu bindi bihugu bisigaye, basabwa gusaba viza mbere yo kuza mu Rwanda ariko banemerewe no kuzisaba bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga [eViza].

Ibitekerezo

  • Ibi biranshimishije cyane kandi byerekana ko u Rwanda ruri ku rwego rwiza kuko imigenderanire n’amahanga yihutisha iterambere. Amashyi menshi ku bayobozi badahwema kudushakira ibyiza

    icyibazo Macau jye nagiyeyo mukwezi Kwa Kane ndi mubushinwa ariko barayinyimye bamarana amasaha 3,5 meze nkufunze akeshi ntabwo into mwita bihugu biba byavuganye bishyirwa mubikorwa

    Uwapfuye yarihuse u Rwanda ruyobowe na His excellence Paul Kagame ruraryoshye

    Ibi ni byiza cyane.Ariko mujye mumenya ko mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,nta visas zizabamo.Ibintu byose bibi bibera muli iyi si,bizavaho burundu:Akarengane,ubusumbane,ubukene,ubushomeri,indwara,urpfu,etc....bizavaho byose,isi imere nka Paradizo (2 Petero 3:13).

    Nukunfasha gushaka visa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa