skol
fortebet

Abanyoye inzoga z’ubukwe bw’umwana ukiri muto bazajya babibazwa

Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’ubutabera, akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yaburiye abahishira ishyingirwa ry’abangavu ababwira ko amazi atari yayandi ko ubu nabanyoye inzoga zo gushyingira umwana ukiri muto bazajya babibazwa

Sponsored Ad

Ibi yabivuze mu rugendo arimo gukorera mu Karere ka Rubavu aho yasuye ikigo cya Isange One Stop Center, anarahiza abagenzacyaha ba RIB 57 bo mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze, Ngororero na Rutsiro.

Minisitiri Busingye ubwo yari amaze gusura Isange One Stop Center, yavuze ko ikibazo cy’ihohoterwa cyafatiwe ingamba zikomeye avuga ko ufite ubwenge yabireka.

Ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ibikorwa turimo dukora twanatangiye turashaka ko riranduka burundu nubitekereza akabivana mu mutwe we. Ntacyo tutaza gukora haba mu bihano haba mu bukangurambaga kuko ikintu bita guhohotera umuntu, uwo mwashakanye, umwana w’umukobwa, umugabo cyangwa umwana w’umuhungu ntabwo ari byo mu Rwanda, babireke ufite ubwenge abireke utabufite abikomeze’’.

Yaburiye abantu bajya mu gushyingira abangavu ko na bo bagiye kuzajya babibazwa.

Ati “Izo nzoga unywa z’umwana uri munsi y’imyaka 18 uzaza ube umutangabuhamya ko watashye ubukwe bw’uwo mwana”.

Busingye yakomeje avuga ko ari ugushaka guca umuco wo kwigira ntibindeba, ugasanga umuntu abonye hashyingiwe umwana utaruzuza imyaka yemewe n’amategeko agaceceka.

Ati “Ubu bigiye kugira ingufu nyinshi ku buryo ubizi, uwari abizi agaceceka, uwahabaye, uwabonye bazana umwana w’abandi mu rugo akabona ahamaze icyumweru kimwe abo bantu bagomba kubibazwa’’.

Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle, yavuze ko ubu bagiye guhagurukira abarebera umwana ahohoterwa n’ababyeyi, bakajya mu bwiyunge bakumvikana.

Ati “Umuntu wese ureberera umwana agirwa umugore akiri muto nawe aba afite ubufatanyacyaha no kuba icyitso mu cyaha cyakozwe. Ubu ntabwo tuzajya tureba uwakoze icyaha washyize umwana mu rugo akamugira umugore agakora icyaha cyo gusambanya ndetse no kumushyira mu rugo, ubu tugiye gukurikirana n’ababibona n’ababyeyi bumvikana bakabemerera kubafasha”.

Kalihangabo avuga ko uzabigiramo uruhare wese azabibazwa kuko amategeko ahana umuntu udatabara uri mu kaga nureberera icyaha gikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa