skol
fortebet

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 54

Yanditswe: Friday 27, Mar 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2020 hagaragaye abandi bantu 4 banduye icyorezo cya Coronavirus bituma abantu bamaze kucyandura muri iki gihugu bagera kuri 54.

Sponsored Ad

Aba bantu 4 bagaragaye uyu munsi barimo umwe waturutse I Dubai,undi waturutse muri US hanyuma n’abandi 2 bahuye n’abanduye hanyuma bahita bashyirwa mu kato.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gusaba abanyarwanda kuguma mu ngo zabo,kurushaho gukaraba intoki,kwirinda guhurira hamwe no guhamagara nimero itishyurwa 114 igihe ugize inkorora,umuriro mwinshi.

Minisante kandi yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kurengera ubuzima bwabo, ntihagire n’umwe utekereza ko ari amananiza no gukabya leta yashyizeho.

Kuva mu Ukuboza 2019, abamaze kwandura COVID -19 basaga 577 500, abagera ku 26 447 bahitanywe na cyo mu gihe 130 665 bagikize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa