skol
fortebet

Abashaka guhinduza amafoto yo ku Ndangamuntu basubijwe

Yanditswe: Monday 27, May 2019

Sponsored Ad

skol

Ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamimerere kivugako gihindurira abantu babyifuza amafoto ari kundangamuntu ku bumva ko bahindutse kuko ifoto iriho imaze igihe.

Sponsored Ad

Ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’iki kigo ubwo yagezwagaho ikibazo cy’abantu bavuga ko amafoto bafashwe mu myaka 10 bafata indangamuntu bwambere atakijyanye n’igihe ko akwiye guhinduka bagashyiraho agezweho.

Espérance Mukamana yahize agira ati “ Ubishaka araza akavuga ko ashaka guhinduza ifoto turabimukorera ariko tureba ibintu byinshi iyo dusanze ari ngombwa turabikora.”

Espérance Mukamana utasobanuye ibyo bashingiraho bahindurira ubyifuza ifoto yakomeje avuga ko babikora nk’abahindura andi makuru yose ari ku indangamuntu mu gihe nyirayo asanze bidahuye n’ukuri ni ukuvuga nk’amataliki y’amavuko,amazina n’ibindi.

Abifotoje bwambere amafoto ajya ku indangamuntu bayifotoje mu mwaka wa 2007 hakaba hashize imyaka irenga 10 bityo bamwe bakaba bavuga ko bahindutse cyane ugereranyije n’icyo gihe nkuko ubabajije

Josephine Mukesha, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamimerere (NIDA) yagize ati:“Birakwiye ko nyuma y’imyaka 11 mu Rwanda duhawe indangamuntu ziri Electronic , amafoto aziriho avugururwa hagashyirwaho ajyanye n’uko abantu basa nyuma y’iyo myaka,(2008-2019) Ku mpamvu zitandukanye:

Abantu bari bato barakuze barahinduka amasura.

Abari abasore babaye abagabo b’ibikwerere abamera ubwanwa barabumera amasura arahinduka.

Mu myaka 11 ishize hari nk’umukobwa ushobora kubona uko asa ubu wanamugereranya n’uko asa ku ndangamuntu ukagira ngo ni babiri batandukanye kubera kwitukuza.

Hari abari abagabo bafite umusatsi w’umukara none imvi zabaye uruyenzi abandi bamera uruhara, bazana iminkanyari ku buryo nabo bakwiye gukoresha amafoto y’uko bameze ubu hari n’uburwayi butuma isura y’umuntu ihinduka.”

Ibitekerezo

  • Eeeh!Yesu wee!nukuri birakwiye nkanjye iyanjye uwayireba wese yasanga akwiye kumpindurira haraho nagiye gusaba service barambwira bati bisanaho wahawe irangamuntu Utararya ruswa niba abayirya bose babyibuha kuziduhindirira muzaba mudufashije cyane

    Nukuri iyogahunda yoguhindura ifoto itarinziza nibyiza ahobwo bije bikorerwa burimurenge

    Igitekerezo cyo guhindura amafoto ku ndangamuntu ndagishigikiye ariko bagaragarize abanyarwanda ibisabwa.

    Nukuri nanjye nifotoje 2007 ark nkiyo ngiye kwaka service bose baraseka bagatembagara bakavga ko atari njye , no muri bank hari ubw banyima cash nkajya kwa manager bakareba profile.
    Baduhinduriye ifoto baba badufashije, murakoze.

    Bishyirwemo ingufu kdi abaturage boroherezwe rwose bikorerwe kumirenge yaho batuye kuko kujya kurwego rwigihugu rwirangamimerere (NIDA) harabo iyo service itageraho kdi bayikeneye

    Bishyirwemo ingufu kdi abaturage boroherezwe rwose bikorerwe kumirenge yaho batuye kuko kujya kurwego rwigihugu rwirangamimerere (NIDA) harabo iyo service itageraho kdi bayikeneye

    Ubwo nababandi bihinduye kubera mukororgo baboneyeho murabatabaye naho ubundi bari barazibitse batakizerekana bakabeshya ngo zaratakaye

    Rwose nibaduhindurire ifoto Kuko ngewe iyo banyatse ibyangombwa irangamuntu na perimi bavugako atari ibyange kuko biragoye guhita ubyemera

    ibi nibyo cyane uwabona iyo mfite nubu ni abantu babiri batandukanye batugirire vuba hari service zingora kuzibona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa