skol
fortebet

Abashobora kugirwaho ingaruka n’umwanzuro wo guhagarika ingendo z’indege mu Rwanda bagenewe ubufasha

Yanditswe: Friday 20, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gufasha abantu bashobora guhura n’ibibazo by’ingendo, nyuma y’umwanzuro wo guhagarika ingendo z’indege ziva cyangwa ziza mu Rwanda mu gihe cy’iminsi 30 mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Sponsored Ad

Magingo aya, abantu 11 nibo bamaze kugaragarwaho iki cyorezo mu minsi itandatu kigaragaye mu Rwanda. Umubare munini w’abo, ni abari baherutse mu ngendo mu bihugu byaragayemo iki cyorezo.

Ni byo byatumye hafatwa umwanzuro ko “Guhera ku wa gatanu tariki ya 20 Werurwe, hazahagarikwa ingendo z’indege ziva cyangwa ziza mu Rwanda – harimo na RwandAir- zinyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali. Ibi bizamara iminsi 30 ishobora kongerwa. Indege zitwara imizigo n’izikora ibikorwa by’ubutabazi zizakomeza gukora”.

Uyu mwanzuro wafashwe nk’uburyo bworoshye bwo gukumira ubwandu bushya bwa Coronavirus, ndetse si u Rwanda rwonyine rwawufashe. Ibihugu nka Bolivia na Maroc ni bimwe mu byafashe uyu mwanzuro, mu gihe ibindi byemeje ko nta ndege iturutse mu gihugu kivugwamo iki cyorezo izabigerera ku butaka.

Nka Kenya yafashe umwanzuro ko nta muturage uturutse mu gihugu cyagaragayemo Coronavirus uzagera ku butaka bwayo, Afurika y’Epfo, Australie, u Buhinde, nabyo bibigenza bityo.

Hari n’ibindi bitarafunga imipaka ariko byanzuye ko umuturage wese winjira mu gihugu muri iki gihe agomba guhita ajya mu kato k’iminsi 14; urugero ni nka Israel; ku buryo kubera kwanga kumara iyo minsi yose ahantu ha wenyine abantu bahisemo guhagarika ingendo bo ubwabo; sosiyete z’indege nka RwandAir zakoreraga muri ibyo bice zihagarika ibikorwa kubera kubura abakiliya.

Hashyizweho uburyo bwo gufasha abahura n’ibibazo

Nyuma y’uko u Rwanda rushyizeho uyu mwanzuro, hari abantu bari mu nzira bagana ku butaka bwarwo n’izindi sosiyete z’indege zagombaga kugera mu Rwanda cyangwa zikahava nyuma y’isaha imwe y’igihe ntarengwa.

Urugero ni nka Turkish Airlines iva i Kigali yerekeje i Istanbul mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, ni ukuvuga ko uriya mwanzuro wayigongagaho isaha n’iminota 55. Impamvu ni uko ihaguruka saa saba n’iminota 55 kandi nta ndege yemerewe guhaguruka mu Rwanda nyuma ya saa sita z’ijoro ku wa Gatanu.

Iyi sosiyete yatangaje ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yayihaye ubufasha ku buryo yemerewe gukora urugendo rwayo rwa nyuma rujya i Istanbul.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter bugira buti “Mwakoze Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda na Guverinoma y’u Rwanda ku bufasha bwanyu mu gutuma Turkish Airlines ikora urugendo rwa nyuma ruva i Kigali rwerekeza i Istanbul saa 01:55 ku wa 21 Werurwe. Urugendo rwo ku itariki ya 20 Werurwe 01:55 narwo ruzakorwa.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kandi yashyizeho umurongo wa telefoni abantu bashobora kwifashisha mu gihe bahura n’ikibazo kubera izi ngamba.

Uyu mwanzuro wo guhagarika ingendo z’indege ukimara gufatwa, uwitwa Cynthia Nyirinkwaya yifashije urukuta rwa Twitter abaza Guverinoma ati “Turi abanyeshuri bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Turi mu nzira tunyuze muri Qatar. Indege ituzanye yagombaga kuzagera i Kigali ku wa Gatandatu tariki 21 nyuma ya saa sita. Kuva itangazo rivuga ko nta ndege izongera kuva no kugera mu Rwanda nyuma y’ijoro ryo ku wa 20 Werurwe, ni iki tugiye gukora?”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, François Nkulikiyimfura, ni umwe mu bakurikiranye iki kibazo, maze yandika ku rukuta rwa Twitter ko ikibazo cyakemutse “Cynthia azaba yagarutse mu rugo ejo ku wa 20 [Werurwe]”.

Ku rundi ruhande, RwandAir yatangaje ko nyuma y’itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo guhagarika ingendo zose z’indege, ‘ RwandAir izahagarika ingendo zayo mu minsi 30’. Abantu bari baramaze kugura amatike ya RwandAir bashobora kuyahinduza bakazagenda ikindi gihe kandi ko ibyo byose nta kiguzi bisaba.

RwandAir yashyizeho kandi uburyo abashaka guhagarika amatike yabo cyangwa se gusubizwa amafaranga bari batanze bayagura bashobora kwifashisha.

Umwanzuro wo guhagarika ingendo z’indege uje ukurikira indi yari yashyizweho mu mpera z’icyumweru gishize irimo ifungwa ry’amashuri, guhagarika ibikorwa by’insengero n’andi materaniro ahuriramo abantu benshi n’ibindi.

Usibye RwandAir, izindi ndege zakoreraga mu Rwanda zigiye guhagarika ibikorwa ni Qatar Airways, Turkish Airlines, Kenya Airways, Ethiopian Airlines, Brussels Airlines, KLM, Jambo Jet, EgyptAir.

Izitwara imizigo nizo zizakomeza gukora zirimo iza RwandAir.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa