skol
fortebet

Abamaze igihe bashyingura abapfu hejuru y’ abandi barasaba irindi rimbi

Yanditswe: Friday 09, Dec 2016

Sponsored Ad

Abaturage bo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mbazi babangamiwe n’irimbi rya Ruranga ryuzuye aho barimo bashyingura hejuru y’abandi.
Aba baturage barasaba ubuyobozi kugira icyo bukora kuko hashize igihe bagejejweho iki kibazo.
Impamvu batanga ituma iri rimbi ryuzura vuba ngo ni uko rikoreshwa n’utugari 3
Umwe muri aba baturage baturiye iri rimbi yagize ati “Aha niho navutse mbona bashyingura abantu, ariko ubu turajya gushyingura wacukura ugahita ugera ku muntu washyinguwe mbere. Urebye ni (...)

Sponsored Ad

Abaturage bo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mbazi babangamiwe n’irimbi rya Ruranga ryuzuye aho barimo bashyingura hejuru y’abandi.

Aba baturage barasaba ubuyobozi kugira icyo bukora kuko hashize igihe bagejejweho iki kibazo.

Impamvu batanga ituma iri rimbi ryuzura vuba ngo ni uko rikoreshwa n’utugari 3

Umwe muri aba baturage baturiye iri rimbi yagize ati “Aha niho navutse mbona bashyingura abantu, ariko ubu turajya gushyingura wacukura ugahita ugera ku muntu washyinguwe mbere. Urebye ni ugusubizamo, ariko nyine iyo bigenze gutyo uremera ugashyingura.”

Undi ati “Nawe iyumvishe kujya gushyingura wacukura ugahita ugera k’uwundi muntu? Ibaze noneho wahaje uje gutabara ugasanga aho wari washyinguye uwawe niho bacukuye? Ibyo ni ibintu bibabaje cyane.”

Gusa hari n’abavuga ko iyo bacukura bakagera ahantu bumva horoshye cyane ngo bahita bashyinguraho kuko biba bivuze ko bagiye kugera ku wundi.

Aba baturage basaba ko bashakirwa ahandi ho gushyingura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi Mutangana Innocent avuga ko koko iryo rimbi ryuzuye ariko we akavuga ko hari n’ahandi hari amarimbi bugufi bashobora kwitabaza.

Nubwo abaturage bavuga ko iri rimbi rikoreshwa n’abantu bo mu Tugari 3, Mutangana avuga ko muri Rugango hari andi marimbi 2 bakwifashisha.

Mutangana umaze igihe kitari kinini ayobora Umurenge wa Mbazi, avuga ko iki kibazo ngo gishobora kuba gifitwe n’abo mu Kagali ka Tare ariko nabyo ngo akaba atari yabibwiwe ariko akavuga ko ubwo kimenyekanye kigiye gushakirwa igisubizo.

Mutangana ati “Ubwo tukimenye tugiye gushakisha igisubizo ariko njyewe ntabwo nari nkizi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye Nshimiyimana Vedaste avuga ko atigeze amenya iby’iki kibazo, yagize ati “Njyanama y’Umurenge niyo igena ahakwiye gushyingurwa, ikanagena ingengo y’imari haba hari ikibura bikabona kugezwa ku Karere.”

“Icyo nashishikariza ubuyobozi kuri icyo ni ugufata umwanzuro hanyuma bagasaba akarere ubufasha.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa