skol
fortebet

Abasirikare 822 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 03, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Abasirikare 822 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda mu cyiciro cya karindwi, barimo abasezerewe bageze ku myaka ibemerera kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, abasoza amasezerano y’akazi muri RDF n’abasezerewe ku mpamvu zirimo iz’ubuzima.

Sponsored Ad

Abasezerewe muri uyu mwaka wa 2019 bose ni 822 barimo abasirikare bakuru 20 (ba colonel 2, ba lieutenant colonel 6 na ba major 12), ba ofisiye bato n’abandi basirikari bafite amapeti mato bagera kuri 363, mu gihe abasirikari 406 basoje amasezerano y’akazi muri RDF, naho 33 basezerewe ku mpamvu zirimo uburwayi.

Nk’uko urubuga rwa Minadef rwabitangaje, abasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda bose bahawe inyemezabumenyi nk’ikimenyetso cy’ishimwe kuri serivisi bahaye igihugu mu gihe cyose bamaze bari gisirikari cya RDF.

Abasezerewe mu ngabo z’u Rwanda bose bahawe inyemezabumenyi nk’ikimenyetso cy’ishimwe kuri serivisi bahaye igihugu mu gihe cyose bamaze bari gisirikari cya RDF.

Mu ijambo rye muri iki gikorwa cyabere ku Kimihurura, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi yashimye ubwitange n’umurava aba basezerewe mu ngabo bakoranye imirimo bari bashinzwe ndetse n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Muzahora mubarwa mu muryango mugari wa RDF kandi igihe cyose muzakomanga iwacu muzakingurirwa. Buriya dufata nk’aho muvuye mu rwego rumwe rw’ingabo mujya mu rundi. Bityo rero mukomeze mugire uruhare mu iterambere ry’igihugu dore ko ari kimwe mu byo amategeko asaba RDF.”

Mu izina ry’abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, Retired (Rtd) Col Fabien Musafiri yagarutse ku kazi gakomeye bari bashinzwe ko kurinda umutekano w’u Rwanda n’abarutuye, ashimangira ngo batagahagaritse kuko bazakomeza; ndetse yongeraho ko igihe cyose igihugu cyabakenera kugaruka gufatanya n’abandi mu ngabo biteguye kwitabira, anashimira RDF yababuguye muri bumenyi butandukanye.

Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati Yihariye y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ryo mu Ukwakira 2016, rivuga ko Ba Ofisiye na ba Su-Ofisiye Bakuru bagengwa n’amategeko y’umwuga naho abasirikare Bato n’aba Su-Ofisiye Bato bakagengwa n’amasezerano.

Umusirikare Muto urangije imyitozo y’ibanze kandi ayitsinze, agirana amasezerano y’umurimo na Leta, ihagarariwe na Minisitiri w’Ingabo. Igihe cy’amasezerano y’ibanze muri RDF ni imyaka 10 ishobora kongerwaho itanu. Gusa umusirikare ufite ubumenyi bwihariye ashobora kongerwaho indi myaka itarenze itanu.

Iyo bibaye ngombwa ariko Minisiteri y’Ingabo ifite ububasha bwo kuba yasesa ayo masezerano y’akazi.

Lt Gen Mupenzi ashyikiriza inyemezabumenyi umwe mu basirikare bagiye mu kiruhuko


Colonel Musafiri yavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko

Ibitekerezo

  • Nibe umuntu atasazaga,agakomeza agakora ubuziraherezo.Abantu bagiye mu zabukuru,benshi bariheba,bakirirwa baryamye cyangwa bakirirwa bareba TV.Bituma basaza vuba,cyangwa bakarwara.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko gusaza,kurwara no gupfa bizavaho burundu mu isi izaba paradizo dusoma muli petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13.Imana yabidusezeranyije,nta kabuza izabikora.Kuva na kera,ubuhanuzi bwa bible iteka buraba,niyo bwatinda.Nkuko petero wa kabiri igice cya 3,umurongo wa 9 havuga,Imana yatinze kubizana,kubera ko ishaka ko abantu bahinduka,bagashaka Imana.Abanga guhinduka,kandi nibo benshi,bakibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,... ntabwo bazaba muli paradizo dutegereje. Naho abumvira ibyo imana idusaba,niyo bapfa imana izabazura ku munsi wa nyuma nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa