skol
fortebet

Abasore n’Inkumi bifuza kwinjira mu Gipolisi cy’u Rwanda bafunguriwe imiryango[IBISABWA]

Yanditswe: Saturday 28, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Polisi y’u Rwanda iramenyesha abasore n’inkumi bifuza kwinjira muri Polisi ko guhera tariki 27 Ukuboza 2019 kugeza ku ya 27 Gashyantare izandika abantu bose bifuza kwinjira muri Polisi ku rwego rw’abapolisi bato.

Sponsored Ad

Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

1.Kuba ari umunyarwanda
2.Kuba abishaka
3.Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25
4.Kuba afite impamyabushobozi y’amashuri 6 yisumbuye (A2)
5.Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirenze amezi atandatu
6.Kuba afite ubuzima buzira umuze
7.Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta
8.Kuba yiteguye gukorera ahari ho hose mu gihugu

Abujuje ibisabwa biyandikisha ku biro bya Polisi y’u Rwanda mu karere (DPU) batuyemo bitwaje forumireri yujuje neza iriho ifoto iboneka ku rubuga rwa Polisi.

Hari abari bafite impungenge y’imyaka, babajije Polisi bati ” Ese urengeje imyaka ariko wararangije Kaminuza ufite ubushake ntiyakwiyandikisha?”

Yasubijwe ko itegeko rivuga ko uwinjira muri Polisi y’u Rwanda agomba kuba atarengeje imyaka 25 y’amavuko yaba ku rwego rw’abapolisi bato cyangwa aba-Ofisiye bato.

Ibitekerezo

  • nnec ubaye icyangombwa kigaragaza ko utakatiwe utarakibona kwiyandikisha byakunda ugakomeza ugishaka nyuma??? Murakoze

    nnec ubaye icyangombwa kigaragaza ko utakatiwe utarakibona kwiyandikisha byakunda ugakomeza ugishaka nyuma??? Murakoze

    nnec ubaye icyangombwa kigaragaza ko utakatiwe utarakibona kwiyandikisha byakunda ugakomeza ugishaka nyuma??? Murakoze

    Ndifuza kujya muri police 0788881302 kuko ndayikunda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa