skol
fortebet

Abatwara twegerane barinubira amafaranga bacibwa batazi impamvu yayo

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2016

Sponsored Ad

Abatwara abantu n’ibyabo mu modoka zizwi nka ‘twegerane’ bibumbiye mu mpuzamakoperative ya RFTC, barinubira kuba ngo bakomeje gusabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 51 badasobanukiwe ibyayo.
Abagaragaza icyo kibazo, ni abashoferi bakorera mu bice (lignes) bitandukanye by’Amajyaruguru y’u Rwanda hiyongeyeho ibice by’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Burengerazuba.
Abo bashoferi batangaza ko ubuyobozi bwa koperative yabo buri kubaka ariya mafaranga bubabwira ko ari ay’icyemezo kibemerera gutwara (...)

Sponsored Ad

Abatwara abantu n’ibyabo mu modoka zizwi nka ‘twegerane’ bibumbiye mu mpuzamakoperative ya RFTC, barinubira kuba ngo bakomeje gusabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 51 badasobanukiwe ibyayo.

Abagaragaza icyo kibazo, ni abashoferi bakorera mu bice (lignes) bitandukanye by’Amajyaruguru y’u Rwanda hiyongeyeho ibice by’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Burengerazuba.

Abo bashoferi batangaza ko ubuyobozi bwa koperative yabo buri kubaka ariya mafaranga bubabwira ko ari ay’icyemezo kibemerera gutwara abantu n’ibintu; ni mu gihe nyamara ngo bari baherutse kwishyura ayo mafaranga aho ibyemezo bahawe bigaragaza ko bizatakaza agaciro mu mwaka wa 2018.

Magingo aya abo bashoferi barahuriza ku kuvuga ko batiyumvisha impamvu mu gihe hakibura ‘umwaka urenga’, ngo ibyemezo bafite bitakaze agaciro, bakomeje gusabwa guhita bishyura ibindi byangombwa; akaba ngo ari ibintu biri kugira ingaruka zo guhanwa na Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Abashoferi baganiriye n’itangazamakuru, bose basabye kudatangarizwa amazina ku mpamvu ngo z’umutekano wabo.

Umwe muri abo bashoferi ukorera mu Muhanda Musanze-Gakenke, agira ati “Ubusanzwe twishyuye authorization yo gukora aka kazi yo kuva muri uyu mwaka wa 2016 kugeza muri 2018 rwose ni bwo bakiziduha, ikitubangamiye ni ukuba bari kutwishyuza indi y’umwaka wa 2018 kandi iyi duheruka kwishyura itararangira, byatuyobeye rwose!”

Akomeza agira ati “Ikibazo kidukomereye ni uko abo bayobozi bacu bari kuza bakavuga ngo ‘utarayatanga nta bwo arapakira’, niko bimeze kandi utari kuyishyura bari kumwaka icyangombwa cye ubwo ntabe acyemerewe gutwara.”

Undi mushoferi utwara abantu n’ibintu mu muhanda Musanze-Cyanika, we agira ati “Abayobozi bacu bari kutwaka icyangomba kitwemerera gutwara abagenzi kubera ibyo bihumbi 51 ngo tubyishyure; iyo ugiye mu muhanda umupolisi ntiwabimusobanurira, iyo akubajije authorization ahita agufata nk’utayifite akakwandikira ibihumbi 10.”

Ndamage Parfait, uyobora impuzamakoperative ya RFTC bariya bashoferi bibumbiyemo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yabwiye iki kinyamakuru ko amafaranga ari gusabwa abo bashoferi ari ay’ikigo kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro(RURA).

Gusa umunyamakuru yasabye Ndamage gusobanura ibijyanye n’ayo mafaranga n’uburyo yishyuzwamo, maze avuga ko atwaye imodoka ko yakongera guhamagarwa nyuma ariko izindi nshuro zose yahamagawe ntiyongeye kwitaba.

RURA irasobanura iby’iki kibazo

Tony Kulamba, Umuvugizi wa RURA yavuze ko habayeho kwitiranya ibyiciro bibiri by’amafaranga asanzwe yishyurwa n’abashoferi ku mpamvu zitandukanye.

Kulamba agaragaza ko muri ayo mafaranga harimo ayo bita ‘License fee’ aha abashoferi bibumbiye mu ishyirahamwe runaka uburenganzira bwo gukora, ayo ngo angana n’ibihumbi 600 aho ngo abagize ishyirahamwe bishyura bitewe n’umubare wabo kandi akishyurwa mu myaka ibiri.

Ati “Mu mwaka ishyirahamwe ryishyura amafaranga ibihumbi 600, noneho aya bagenda bayakura mu banyamuryango bakurikije umubare bafite, ubwo iyo ari benshi agenda agabanuka kuri buri munyamuryango, aya rero bongera kuyishyura nyuma y’imyaka ibiri.”

Agaruka ku mafaranga ibihumbi 51 byateje ikibazo mu bashoferi, Kulamba asobanura ko ari yo bita ‘Regulatory fee’, ayo mafaranga ngo ubusanzwe yishyurwa n’umuntu wese utunze imodoka gusa ngo ku bantu bafite uburyo bakurikirana uko imodoka zabo zinjiza bo basabwa kwishyura 0.8% by’amafaranga binjije mu gihe cy’umwaka.

Tony Kulamba asobanura ko ku batunze imodoka ariko bakaba batabasha kugaragaza amafaranga binjije ku mwaka mu bitabo (ari na ho abashoferi ba za ‘Twegerane’ babarizwa), ngo RURA yemeje ko ku mwaka bazajya bishyura amafaranga ibihumbi 51 mu buryo bwiswe ‘flat fee’; ni amafaranga ngo ubusanzwe ngo agomba kwishyurwa mu byiciro.

Ati “…iyo umwaka ushize ishyirahamwe rirayakusanya kuri buri modoka akishyurwa ubwo bikaba birangiye.” Hari hashyizweho uburyo bwo kuborohereza kwishyura mu bihembwe; aho kugira ngo umuntu azayafate nyuma y’umwaka umuntu ashobora kugenda yishyura buri mezi atatu, akishyura mu yandi atatu ku buryo umwaka ujya kurangira yoroherejwe mu kwishyura.”

Agaruka ku kibazo gifitwe n’abashoferi ba RFTC bakorera mu Majyaruguru y’u Rwanda no mu Turere twa Nyabihu na Rubavu, Umuvugizi wa RURA asaba abayobozi b’amakoperative atwara abantu n’ibintu kurushaho gusobanurira abashoferi babo amakuru aba bareba.

Agira ati “Inama ni ugusaba abafite amakoperative ko barushaho gusobanurira abanyamuryango babo kuko iyo wasobanuriye umuntu ntakugora na we.” yongeraho ko “Icyifuzo ni uko amashyirahamwe yajya yibuka ko afite na RCA(Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative) bajya bayegera ikabafasha mu bijyanye n’imicungire myiza y’amakoperative.”

Tony Kulamba asaba kandi abatwara ibintu n’abantu cyo kimwe n’amashyirahamwe abakuriye kujya bitabaza RURA igihe hari ibyo babona badasobanukiwe mu mikorere yabo kugira ngo “Imikorere y’urwego rwa Transport mu Rwanda irusheho kunozwa.”

Src: Izubarirashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa