skol
fortebet

Habayeho impinduka nyinshi kuri gahunda yari isanzweho ya Guma mu Rugo na bimwe mu bikorwa byemererwa kongera gukora

Yanditswe: Friday 01, May 2020

Sponsored Ad

skol

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye tariki 30 Mata ryari rifitiwe amatsika n’abanyarwanda hafi ya bose bategereje impinduka nshya kuri gahunda ya Guma mu Rugo,ryasohotseho ingamba nshya kuri iyi gahunda zizatangira gukurikizwa ku wa mbere tariki ya 4 Gicurasi 2020.

Sponsored Ad

Hari hashize iminsi 40 leta ishyizeho ingamba zikomeye zirimo gufunga ibikorwa hafi ya byose mu gihugu hagasigara hakora ibyangombwa gusa nk’amavuriro n’amaguriro y’ibiribwa, ndetse abaturage bose bagasabwa kuguma mu ngo.

Iri tangazo riragira riti :

None kuwa kane tariki ya 30 Mata 2020,Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro,iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda.

1.Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye Abanyarwanda uburyo bubahirije ingamba zo kwirinda icyo Cyorezo, yibutsa ko kukirwanya bitararangira,abasaba gukomeza kuba maso bubahiriza amabwiriza yo kubungabunga ubuzima.

2.Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye abafatanyabikorwa bose ku nkunga yabo mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

3.Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Gahunda yo kuzahura ubukungu hagamijwe gufasha ibikorwa byazahaye kubera ingaruka z’icyorezo cy COVID-19.

4.Inama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira icyorezo cya COVID-19,yemeza ko indamba nshya zikurikizwa guhera kuwa mbere tariki ya 4 Gicurasi 2020,kandi zikamara ibyumweru bibiri ’2’.

INGAMBA RUSANGE ZO KWIRINDA COVID-19:

a. Gahunda yo gupima abantu indwara ya COVID-19 izakomeza mu gihugu
hose.

b. Udupfukamunwa tugomba kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira
n’abandi.

c. Serivisi zemerewe kongera gukora zigomba kubahiriza amabwiriza atangwa
n’Inzego z’Ubuzima (gukaraba intoki,kwambara udupfukamunwa,gusiga intera
hagati y’umuntu n’undi).

d. Abantu barakangurirwa gukomeza gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose
bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi z’imari.

e. Ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro kugeza sa kumi n’imwe za mu
gitondo keretse uwabiherewe uburenganzira ku mpamvu zikomeye.

SERIVISI ZEMEREWE KONGERA GUKORA:

a. Ibikorwa by’Inzego za Leta n’ibyabikorera byemerewe kongera gukora,ariko
buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi,abandi bagakomeza gukorera mu
ngo bifashishije ikoranabuhanga.

b. Amasoko azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50%
by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

c. Inganda n’imirimo y’ubwubatsi byemerewe kongera gukora,ariko hagakora
abakozi b’ingezi.

d. Hoteli n’Amaresitora zemerewe gukora ariko zigafunga saa moya z’ijoro.

e. Ibikorwa bya Siporo y’umuntu umwe hanze biremewe ariko ahantu hasanzwe
hakorerwa siporo n’imyidagaduro hazakomeza gufunga.

f. Gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti
cyabo byemewe gukora hagati mu ntara.

g. Abatwara za bisi bagomba kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi
bagatwara gusa bambaye udupfukamunwa.

h. Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

SERIVISI ZIZAKOMEZA GUFUNGA:

a. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

b. Insengero zozakomeza gufunga.

c. Ahantu ho gukorera siporo ,imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro
hazakomeza gufunga.

d.Utubari tuzakomeza gufunga.

e. Ingendo mu modoka rusange n’iz’abantu ku giti cyabo hagati y’umujyi wa
Kigali n’izindi Ntara zizakomeza guhagarara.

f. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi,ariko bishobora gukomeza
kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi.

g. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo
trucks).
Abanyarwanda batahuka mu Gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa
mu kato (Isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

h. Inama n’amakoraniro rusange birabujijwe.

Ingamba zisanzwe zizakomeza kubahirizwa kugeza ku wa mbere tariki ya 4 Gicurasi 2020 igihe ingamba nshya zizaba zitangiye gushyirwa mu bikorwa.

Iri tangazo ry’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe rikaba ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ku itariki ya 30 Gicurasi 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa