skol
fortebet

Abayoboke b’ishyaka rya FDU Inkingi basabye urukiko kubarekura nkuko babikoreye Diane Rwigara

Yanditswe: Wednesday 13, Feb 2019

Sponsored Ad

Abayoboke b’ishyaka ryitwa FDU Inkingi rya Ingabire Victoire bafunzwe, basabye urukiko rukuru rwo mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda kubarekura nkuko Diane Rwigara yabisabye perezida Kagame akabyemererwa.

Sponsored Ad

Aba bayoboke ba FDU Inkingi bafunzwe bazira ko bakwirakwizaga amatwara y’iri shyaka kandi nta burenganzira bwo gukorera mu Rwanda bari bafite.

Aba bayoboke bari bitabye urukiko babura ku ifungwa n’ ifungurwa ry’ agateganyo ryitabiriwe n’ abaregwa 10 kuri 11, basabye ko barekurwa nkuko byakorewe Diane Rwigara ubwo yabisabaga.

Umunyamategeko Gatera Gashabana, wunganira abaregwa muri uru rubanza, yasobanuye impamvu y’ubu busabe.

Yavuze ko ibyashingirwagaho mbere byo gukomeza kubafunga ngo kuko bakibakoraho iperereza, cyangwa se ko bashobora gutambamira ibimenyetso mu gihe bafungurwa, ndetse no kuba batoroka abona ibyo byose bitagifite agaciro.

Me Gashabana kandi yasabye ko kubarekura by’agateganyo byashingira ku cyemezo cyafashwe muri zimwe mu manza ziherutse gucibwa n’urukiko rukuru.

Yavuzemo urubanza rwa Diane Rwigara na mama we Adeline Mukangemanyi, basabye kurekurwa by’agateganyo bakabyemererwa bari bafite ibyaha bifitanye isano n’iby’aba ba FDU.

Abaregwa nabo bagarutse cyane ku mpamvu bumva bahabwa ayo mahirwe yo kurekurwa by’agateganyo.

Gusa bagaruka cyane kuri mugenzi wabo Boniface Twagirimana bemeza ko atatorotse nk’uko byavuzwe mu rubanza.

Abashinjacyaha bateye utwatsi ubusabe bw’abaregwa buvuga ko bakurikiranyweho ibyaha by’ubugome kandi ko impungenge zo gutoroka zikiri zose ngo kuko bamwe muri bo byemejwe ko batorotse.

Ku by’imanza zashingirwaho, ubushinjacyaha buvuga ko nta gaciro bifite.

Umucamanza yavuze ko agiye gusuzuma ibivugwa na buri ruhande umwanzuro ukazatangwa ku wa gatanu w’icyumweru gitaha.

Aba bayoboke b’ishyaka FDU ritaremerwa mu Rwanda bafashwe mu myaka 2 ishize mu bihe bitandukanye bakurikiranyweho kurema umutwe w’ingabo no kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.

Source:Ukwezi.com

Ibitekerezo

  • FDU nimenye ko Politike ari mbi cyane.Ituma ugira ibibazo.Niyo ufashe ubutegetsi,ugira abanzi.Bigatuma nawe wihimura ukabafunga cyangwa ukabica.Nyamara Imana isaba abakristu nyakuri "gukundana".Muli Yohana 17:16,Yesu yadusabye kutivanga mu byisi.Ahubwo adusaba kumwigana,natwe tugakora umurimo yakoraga wo kubwiriza ubwami bw’Imana.Bisome muli Yohana 14:12.Yesu n’abigishwa be,bajyaga mu mihanda,mu ngo z’abantu,mu masoko,etc...bakabwiriza abantu ngo bahinduke,be kwibera mu byisi gusa.Uwo murimo dukora natwe,ujyana abantu ku buzima bw’iteka muli Paradizo.Ariko Politike ijyana abantu kurimbuka,kubera ko hakorerwamo ibintu byinshi Imana itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa