skol
fortebet

Abayobozi ba Rayon Sports bari mu mwiherero wo kwiga ku iterambere ryayo

Yanditswe: Saturday 11, Jan 2020

Sponsored Ad

Perezida Munyakazi Sadate n’abandi bayobozi ba Rayon Sports bateraniye muri La Palisse Nyangungu mu mwiherero w’iminsi 2 yo kwiga ku itarambere ryayo.

Sponsored Ad

Nkuko perezida Sadate yabitangaje kuri Twitter ye,uyu mwiherero wateguwe mu rwego rwo kwigira hamwe uko ikipe yarushaho gutera imbere cyane ko ikomeje kunguka abaterankunga batandukanye.

Yagize ati “Uno munsi abayobozi ba Rayon Sports duteraniye La Palisse Nyandugu mu mwiherero uzamara iminsi 2 wo kwiga ku iterambere rya Rayon Sports.Twizeye kuzagera kuri byinshi nyuma y’uyu mwiherero.”

Perezida Sadate akunda cyane interuro ivuga ngo “Iterambere rya Rayon Sports” ndetse nyuma yo gutorerwa kuyiyobora yavuze ko ashaka guhindura byinshi mu mibereho y’ikipe.

Mu mwaka ushize Rayon Sports yungutse abafatanyabikorwa benshi bazayifasha kugera ku ntumbero zayo zirimo stade yayo bifuza kubaka ndetse no guhindura uko ikipe yabagaho.

Ibitekerezo

  • Eeeeeeehhhh!!!!! uyu mwiherero utarimo gender nta cyo wagezaho ikipe!! Nyobozi yose ni abagabo?? ariko ubwo President Intore izirusha intambwe azavuga ageze he?? mwe nta cyo ihame ry’uburinganire ribabwiye?? Niba mu nzego z’Igihugu umugore yarahawe ijambo ntabwo Gikundiro ari twe twasigara inyuma. Mubikosore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa