skol
fortebet

CCM yibukije Abanyarwanda ko demukarasi atari icupa rya Coca cola umuntu agura uko ashatse

Yanditswe: Monday 19, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye Kongere ya RPF kuwa Gatandatu 17
Ubwo yashimangiraga ko Perezida Kagame yiteguye gutsindira manda ya 3 nk’umukuru w’igihugu, Abdulrahman Kinana, umunyamabanga mukuru wa Chama Cha Mapinduzi "CCM" (ishyaka riri ku butegetsi bwa Tanzaniya) yibukije Abanyarwanda ko bagomba kumva neza umurage w’intwari Julius Nyerere wo guharanira demokarasi nyayo.
Yagize ati “Demokarasi si icupa rya Coca-Cola umuntu ashobora kugurisha aho ashatse. Demokarasi (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye Kongere ya RPF kuwa Gatandatu 17

Ubwo yashimangiraga ko Perezida Kagame yiteguye gutsindira manda ya 3 nk’umukuru w’igihugu, Abdulrahman Kinana, umunyamabanga mukuru wa Chama Cha Mapinduzi "CCM" (ishyaka riri ku butegetsi bwa Tanzaniya) yibukije Abanyarwanda ko bagomba kumva neza umurage w’intwari Julius Nyerere wo guharanira demokarasi nyayo.

Yagize ati “Demokarasi si icupa rya Coca-Cola umuntu ashobora kugurisha aho ashatse. Demokarasi igerwaho bitewe n’igihugu icyo aricyo.”

Kinana ni umwe mu banyapolitiki bakomeye ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku isi bakurikiye kongere y’abanyamuryango ba FPR yateranye kuwa Gatandatu ushize ubwo bemezaga Perezida Paul Kagame kongera guhagararira ishyaka rye mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 4 Kanama 2017.

Iyemezwa rya Perezida Kagame nk’umukandida wa FPR ryabaye intangiriro yeruye yo gutangira ibikorwa byo kumwamamaza.

Kagame yemejwe n’abanyamuryango 1929 mu bantu 1930 bari bateraniye muri iyo kongere. Umwe wasigaye nawe yabaruwemo imfabusa.

Ibi bije nyuma y’iminsi mike Inteko za FPR mu turere 30 tugize igihugu hamwe n’amwe mu mashyaka yafatwaga nkaho ariyo aza akurikiye FPR, ayo ni PL na PSD, bose bemeje ko Perezida Kagame ariwe wababera umukandida mu matora ategerejwe muri Kamena.

DailyMonitor yanditse amwe mu magambo Perezida Kagame yavugiye muri Kongere yo kuwa Gatandatu ati “Mwantoranyije nk’umukandida wa RPF, mureke rero twirengagize gato amateka y’ukuntu twageze aho turi. Tugomba gukorera hamwe muri uru rugamba rwo guharanira ejo heza kandi nta nzira z’ibusamo zihari, mugomba kubiharanira rero.”

Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yakomoje ku itegekonshinga ryahinduwe ku busabe bw’abaturage ngo yemererwe kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu kuri manda ya gatatu. Aha, yavuze ko iyo bitagenda bityo, we yari yiteguye kwicara mu nteko y’umuryango wa FPR ashishikariye gufasha umukandida FPR yari bwemeze akazatsindira intebe y’umukuru w’igihugu.

Yagize ati “Akazi nkora kagombaga gukorwa n’undi muntu…ariko nimwe mwahisemo kubihindura…njye nta ruhare nabigizemo. Uruhare rwanjye ni ukwemera ibyifuzo byanyu… kandi igitutu cyo kubyemera no kutabyemera birashoboka ko ntacyo cyari gisobanuye kuri njye kurusha icyari muri njye kimpatira kubyemera.”

Gusa uyu munsi mwanzanye hano ngo mbemerere ibyo mwansabye nta yandi mahitamo; Nanjye rero nshimishijwe no kubabwira, nk’uko nabibabwiye, ko nzabikora kubwanyu. Kandi ndabikora ko bindimo.”

Mu matora ya Kamarampaka yabaye kuwa 18 Ukuboza 2015, abanyarwanda 98% mu batoye bemeje ko itegekonshinga rihindurwa mu ngingo yaryo yakumiraga Perezida Kagame kwiyamamariza manda ya gatatu nk’umukuru w’igihugu.

Nanone kandi Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba FPR kuba bishakamo umukandida uzamusimbura nyuma y’imyaka irindwi naramuka atorewe kuyobora u Rwanda kuri iyi nshuro.

Yanashishikarije urubyiruko kwitoza ibya politiki kuko aribo bazavamo Prezida w’u Rwanda rw’ejo hazaza.

Yagize ati “Nimutagira uruhare muri politiki, ejo muzategekwa na politiki mbi, kandi umunsi ukurikiraho muzayoborwa n’abadakwiye kubayobora.”

Abdulrahman Kinana ni umunyapolitiki mu ishyaka riri ku butegetsi bw’igihugu cya Tanzaniya. Yabaye umuvugizi w’Inteko ishingamategeko ya EAC kuva muri 2001 kugera muri 2006. Ubu akaba ari umunyamabanga mukuru wa Chama cha Mapinduzi kuva muri 2012.

Ibitekerezo

  • Paul kagame,our
    president akwiye gukomeza kutuyobora,gusa nkunda ijamborye ribaryuzuye,impanuro nubuhanga,nu wo kwigirwaho byinshi,arasobanutse kandi arashoboye,imvugo niyo ngiro.

    Paul kagame,our
    president akwiye gukomeza kutuyobora,gusa nkunda ijamborye ribaryuzuye,impanuro nubuhanga,nu wo kwigirwaho byinshi,arasobanutse kandi arashoboye,imvugo niyo ngiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa