skol
fortebet

ADEPR: Urusengero rurimo gushyirwamo ‘sound proof’ rwafashwe n’ inkongi

Yanditswe: Wednesday 14, Mar 2018

Sponsored Ad

Urusengero rw’ itorero ADEPR Rwampara rwibasiwe n’ inkongi y’ umuriro matela zari zirimo kwifashishwa mu gukora ‘sound proof’ ituma amajwi yo mu rusengero imbere atagera hanze zirashya.
Amakuru atangwazwa n’ abari aho iyi mpanuka yabereye baravuga ko yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Werurwe 2018.
Umushumba w’ itorero ADEPR paruwasi ya Rwampara Ururembo rw’ umugi wa Kigali yatangarije UMURYANGO ko batararangiza ibarurwa ngo habe hamenyekana agaciro cy’ ibyangijwe n’ iyi nkongi. (...)

Sponsored Ad

Urusengero rw’ itorero ADEPR Rwampara rwibasiwe n’ inkongi y’ umuriro matela zari zirimo kwifashishwa mu gukora ‘sound proof’ ituma amajwi yo mu rusengero imbere atagera hanze zirashya.

Amakuru atangwazwa n’ abari aho iyi mpanuka yabereye baravuga ko yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Werurwe 2018.

Umushumba w’ itorero ADEPR paruwasi ya Rwampara Ururembo rw’ umugi wa Kigali yatangarije UMURYANGO ko batararangiza ibarurwa ngo habe hamenyekana agaciro cy’ ibyangijwe n’ iyi nkongi. Gusa yavuze ko iyi nkongi nta muntu yahitanye cyangwa ngo igire uwo ikomeretsa ahubwo abari bahari bahise bayizimya.

Rev. Antoine Rebero yagize ati “Byabaye saa cyenda ni igice. Bari barimo gushyiramo sound proof. Umuriro waturutse ku gatsinga bari bashyizeho matora. Bahise babizimya ntabwo ari ibintu bikomeye cyane. Nta muntu wakomeretse…ntabwo turabarura ngo tumenye agaciro k’ ibyangiritse kereka mbanje nkabaza umuntu urimo kubikora wapatanye”

AMAFOTO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa