skol
fortebet

Akarere ka Kicukiro kashyikirije RIB urutonde rw’abagabo bateye inda abana b’abakobwa

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2019

Sponsored Ad

Akarere ka Kicukiro katangaje ko kamaze gushyikiriza RIB urutonde rw’abagabo 168, bakekwaho gutera inda abakobwa bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko bagatuyemo, kugira ngo ibakurikirane.

Sponsored Ad

Ibi byatangarijwe mu Nteko rusange y’abagore bibumbiye mu rugaga rw’umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, yabaye ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2019.

Aba bagore batangaje ko bakoze iperereza rirambuye ku nda ziterwa abana b’abakobwa ndetse bakora urutonde rw’abagabo bose bakekwaho kuzibatera barushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne yabwiye IGIHE ko bari mu rugamba rwo kurwanya inda ziterwa abana ndetse bamaze gushyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha urutonde rw’abakekwaho ibyo byaha.

Yagize ati “Ibarura twakoze twasanze abana batewe inda bagera ku 168 nyuma twaje gukora urutonde rw’abakekwa kuzibatera, hari aho twagendaga tubona izina rimwe cyangwa yose bitewe n’amakuru twahawe ndetse idosiye zabo twazishyikirije RIB, ariko ntabwo turabona ibyavuyemo baracyabikurikirana”.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abagore mu muryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, Uwimana Virginie, yavuze ko bagihura n’imbogamizi z’uko hari ababyeyi bahishira abateye inda abana babo, kugira ngo bahabwe amafaranga n’abo bagizi ba nabi.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwemeza ko mu 2016 hakiriwe ibirego 1591 by’abana basambanyijwe, muri 2017 hakirwa ibirego 2080 mu gihe mu 2018 hakiriwe 1727.

Raporo y’Ubushinjacyaha igaragaza ko kuva mu 2013 kugeza mu 2018, amadosiye ajyanye no gusambanya abana yashyikirijwe uru rwego yagiye yiyongera, aho mu 2013/14 yari 1819; 2014/15 aba 1879; mu 2015/16 agera ku 1917; mu 2016/17 aba 2086 naho mu 2017/18 aba 2996.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa