skol
fortebet

Akarere ka Musanze ntikemeranya n’abaturage bavuga ko bazitiwe n’imisoro mu iterambere ryabo

Yanditswe: Sunday 26, Mar 2017

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze, Bagirishya Peter
Abaturage bo mu Mirenge ya Nkotsi na Kinigi yo mu karere ka Musanze bavuga ko basoreshwa imisoro ihanitse ku buryo ngo bibadindiza mu iterambere ryabo, Ubuyobozi bw’aka karere bukabihakana, kuko ngo bubasoresha hakurikijwe amategeko.
Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru Umuryangobavuga ko basoreshwa imisoro itari ikwiye, abandi bakavuga ko ihanitse ku buryo butatuma batera imbere.
Nshimiyimana Eric utuye mu (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze, Bagirishya Peter

Abaturage bo mu Mirenge ya Nkotsi na Kinigi yo mu karere ka Musanze bavuga ko basoreshwa imisoro ihanitse ku buryo ngo bibadindiza mu iterambere ryabo, Ubuyobozi bw’aka karere bukabihakana, kuko ngo bubasoresha hakurikijwe amategeko.

Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru Umuryangobavuga ko basoreshwa imisoro itari ikwiye, abandi bakavuga ko ihanitse ku buryo butatuma batera imbere.

Nshimiyimana Eric utuye mu murenge wa Kinigi avuga ko gutera imbere kuri bo bigoranye cyane bitewe n’uko basoreshwa amafaranga atajyane n’ibicuruzwa bacuruza, aho ngo usanga umuntu ufite iduka nk’irya miliyoni 5 asora kimwe n’ufite miliyoni 1.

Ati ”Urabona njyewe isambu nsigaranye ni iri gare ryanjye, najyaga nshyiraho ibirayi nkabijyana mu isoko ariko ubu uragerayo bakaguca imisoro wabara n’uko waranguye ibirayi ugasanga wahombye, none nahisemo kubireka nsinzi uburyo umuryango wanjye uzabaho.”

Umucuruzi ufite iduka ry’imyenda mu gasantire k’ubucurizi ka Kinigi utashatse ko tumuvuga izina ku bw’umutekano we, avuga ko imisoro igiye gutuma bafunga amaduka.

Ati ”Imisoro iratuzengereje, reba nk’ubu iri duka ryanjye ntirirengeje miliyoni, ariko usanga nsora kimwe n’ufite irya miliyoni 5, nibikomeza gutya dushobora kubivamo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze Bagirishya Peter yabwiye Umuryango ko ibitangazwa n’abo baturage atri ukuri kuko ngo basoresha umuntu bakurikije agace acururizamo n’ingano y’ibyo acuruza.

Ati”Ntabwo ari byo, ntabwo ari ko bimeze, gusa icyo mugomba kumenya abantu bose aho bava bakagera ntago bakunda gusora, twebwe uburyo dusoresha tugendera ku amategeko, nkeka ko abenshi mwaganiriye na bo ari babandi basora imisoro y’inzego z’ibanze, abenshi ni ipatante basora kandi barisoreshwa bitewe nibicuruzwa bafite kandi ibyo tubimenya ari we ubitwiyerekeye. Ikindi ntago umuntu ucururiza mu gace k’icyaro azasora kimwe n’ucururiza mu mujyi, gusa abenshi kubera gushaka gusora make usanga bishyize mu icyiciro cyo hasi kandi baba baziranye uko barushanwa ubushobozi ni nayo mpamvuga ibyo.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko abaturage b’akarere ka Musanze atari bo bameze nabi ugereranyije n’utundi turere, gusa asaba abahakorera ubucurizi kujya bandikisha ibicuruwa byabo byose bacuruza ntacyo bagabanyijeho kuko aribyo bigendegerwaho basoreshwa.

Abacuruzi banini basoreshwa hakurikijwe amategeko agenga imisoro yashyizwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, mu ku baciriritse n’abato hari amategeko n’amabwiriza agenwa n’inzego z’ibanze abagenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa