skol
fortebet

Amajyaruguru: REG yahaye umuriro abaturage ibihumbi 2000 batengushywe na rwiyemezamirimo wagombaga kuwubaha muri 2016

Yanditswe: Friday 25, Oct 2019

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu [REG], cyahaye umuriro abaturage bo mu mirenge 13 yo mu turere 3 two mu ntara y’Amajyaruguru nyuma y’imyaka isaga 4 batengushywe na kompanyi ya SPENCON yari yatsindiye iri soko ikadindiza imirimo.

Sponsored Ad

Uyu munsi REG yamuritse ku mugaragaro uyu mushinga wo gucanira abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru wagombaga kuba wararangijwe na kompanyi ya SPENCON yo mu Buhindi mu mwaka wa 2016 ariko iza kuwudindiza biba ngombwa ko REG isoza iyi mirimo.

Mu kiganiro umuyobozi wa REG mu ntara y’Amajyaruguru,Nzamurambaho Marcel, yahaye abanyamakuru, yavuze ko bishimiye kuba barasubukuye uyu mushinga wakabaye wararangijwe na SPENCON ndetse no kuba bamaze guha umuriro abaturage basaga ibihumbi 2000 batuye mu mirenge 13 igize uturere twa Musanze,Gakenke na Burera.

Yagize ati “Uriya mushinga wari umaze igihe waradindiye.Muri 2016 wakagombye kuba wararangiye kuko wari waratangiye muri 2015.Rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko SPENCON yagiye ananizanya ariko nyuma y’aho bigaragariye ko atagishoboye isoko,REG yahawe kuba yakora iyo mirimo mu mwaka ushize wa 2018 ariko ubu tuvugana ahagombaga kubakwa hamaze kuzura.

Igikurikiyeho n’uguha abantu bose umuriro kuko nababwiye ko tumaze guha abantu ibihumbi 2000 kandi tugomba gucanira abantu 9000 bagomba gufatira kuri iriya miyoboro yuzuye.Ndashimira abagenerwabikorwa bacu ku kwihangana bagize igihe SPENCON yataga imirimo ndetse ndashimira abakozi bacu bakoze amanywa n’ijoro,mu mvura no ku zuba kugira ngo uyu mushinga urangire vuba.

Nzamurambaho yasabye abaturage bungukiye muri uyu mushinga ko bafata neza uyu muriro bakarwanya abiyitirira abakozi ba REG [abahigi] bangiza ibyagezweho bagamije kubatwara amafaranga.

Yagize ati “Kuba kwihangana kw’abagenerwabikorwa bacu kwabagejeje ku musaruro nk’uyu nguyu turabasaba ngo badusabe ubufasha aho bibaye ngombwa ndetse n’abo bangiza babatumenyeshe kugira ngo tubashe kubahashya.Twiteguye kubaba hafi kugira ngo umuriro bahawe ntube umuriro wo gucana itara mu nzu ahubwo ube umuriro wo kubageza ku iterambere rifatika,tubone bashinga imashini zishya,ama salon yo kogosha,tubone turiya duce dutera imbere.”

Nzamurambaho yavuze ko ibyo bahombejwe na SPENCON birenze amafaranga kuko ngo baba bageze ku rwego rwo hejuru mu guha abaturage umuriro iyo iba yararangije akazi kayo muri 2016.

Bamwe mu baturage bahawe umuriro bo muri iyi mirenge itandukanye yo mu turere twa Burera,Musanze na Gakenke batangarije Umuryango ko uyu muriro waje ari igisubizo kuri bo kuko ugiye kubafasha gutera imbere no kwihangira imirimo.

Nahimana Flavienne utuye mu Kagari ka Mutanda mu murenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke yagize ati “Natangaga ijana rya buri cyumweru nkoze urugendo rw’iminota 20 kugira ngo mbone umuriro wa Telefoni ariko ndi gucomeka mu rugo.Nacanaga igishirira ngo murike ariko ubu nsigaye nkora ku gikuta umuriro ukaka nkumva ni byiza. Aka gace twabonye umuriro kuwa 18 Kanama 2019.

Umucuruzi witwa Harerimana Callixte wakoreraga mu gasanteri ka Kibuye, mu murenge wa Gacaca,umudugudu wa Gahama,akagari ka Gakoro nawe yishimiye cyane cyane kuba yabashije guhabwa umuriro na REG kuko ngo bigiye kumufasha kwagura ubucuruzi bwe ndetse ngo amasaha bamaraga bagiye gushaka umuriro bagiye kuyabika mu mufuka.

Yagize ati “Twabyishimiye,byatunejeje cyane. Uyu muriro tugiye kuwubyaza umusaruro.Nkuko mubyumva hirya imashini ziri guhinda n’inyungu ziyongereye,ibyo gukora bigeye kwiyongera muri aka gace.”

Harerimana usanzwe ari umucuruzi yavuze ko batarabona umuriro kuwa kabiri w’iki cyumweru,bajyaga bafunga amaduka hakiri kare bagataha ariko ubu bagiye kuzajya bakora mpaka saa yine z’ijoro kubera uyu muriro.

Uwitwa Ngirabatware Emmanuel nawe ufite imashini isya imyaka mu gasanteri ka Kibuye,yadutangarije ko iyi mashini ye yari imaze umwaka idakora kubera ko yabwiwe ko hazaza umuriro ntubonekere igihe,ariko ngo yatangiye gukora ndetse abakiliya baje ku bwinshi nyuma yo kubona umuriro kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Yagize ati “Iki cyuma nkimaranye umwaka kuko bagitangira kuzana amapoto twarishimiye ko bagiye kuzana umuriro ariko ababikoraga ntibabikoze neza.Ubu njye n’umuryango wanjye turi kwiteza imbere,abana bakajya ku ishuli nta kibazo mfite.

Mu minsi ishize hari umwana wagize impanuka ubwo bari bamutumye kujya gusesha imyaka ahitwa mu gahunga no mu gasoko,imodoka iramugonga kubera ko nta muriro twari dufite.Tukimara kubona umuriro uje twahise dufata umwanzuro. wo kugura imashini isya.

Abaturage bo mu mudugudu wa Gacaca mu mudugudu wa Gahama bakoraga urugendo rungana n’isaha irenga bajya gushaka umuriro mu dusanteri dufite umuriro ariko ubu REG yabahaye umuriro ngo amafaranga n’umwanya bakoreshaga bagenda bagiye kubibyaza umusaruro.

Umuyobozi wa REG mu ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko abandi baturage bakeneye umuriro babegera bakabafasha kuwubona aho yanabasabye nanone kwirinda abitwa abahigi baza bigize abakozi ba REG bakabambura amafaranga bababeshya ko ariyo yabohereje,aho yabasabye kutazajya babishyura kuko REG itajya yishyuza abaturage kugira ngo ibakorere umuriro.

Uyu mushinga wari ufite agaciro ka miliyoni zisaga 6 z’amadolari ariko ngo n’umushinga wamaze kurangira mu bijyanye no kubaka hagiye gukomeza guha abaturage amashanyarazi nibura mu gihe kingana n’umwaka bazaba bageze ku rwego rwo hejuru.

Ubuyobozi bwa REG bwizeje abaturage batishyuwe ubwo imitungo yabo yangirikiye mu gutangauyu muriro w’amashanyarazi,bari kubakurikirana bafatanyije n’inzego zibanze kugira ngo amakosa yakozwe na SPENCON akosorwe.

REG ikomeje guhihibikanira kwesa imihigo aho yifuza gushyira mu bikorwa umuhigo Leta y’u Rwanda yihaye wo kuzagera muri 2024 buri munyarwanda wese afite umuriro w’amashanyarazi.

Imirenge 13 yahawe umuriro n’iya Remera,Gashaki,Rwaza na Gacaca yo mu karere ka Musanze.

Mu karere ka Burera imirenge yahawe umuriro ni Rusarabuye,Rwerere,Cyeru,Kinoni na Rugarama mu gihe mu karere ka Gakenke umuriro wahawe imirenge ya Kivuruga,Cyabingo na Busengo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa