skol
fortebet

Amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye yerekana ko abahungu aribo batsinze ku manota yo hejuru ugereranyije na bashiki babo

Yanditswe: Thursday 21, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2018 yerekana ko abahungu ari bo batsinze ibizamini ku manota yo hejuru ugereranyije na bashiki babo.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’uko aya manota yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa kane. Umuhango wo gutangaza ku mugaragararo aya manota wabereye ku Kacyiru I I Kigali aho Minisiteri y’Uburezi ikorera. Wayobowe na Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura.

Muri rusange abanyeshuri bakoze ibizami bya leta bisoza amashuri yisumbuye muri 2018 bangana na 42,145 bigaga mu mashuri asanzwe, na 21,847 bigaga imyuga n’ubumenyi ngiro.

Abahungu ni bo batsinze ibizamini byo mu mashuri asanzwe ku kigero cyo hejuru aho batsinze ku kigero cya 93.033%, mu gihe bashiki babo bo batsinze ku kigero kingana na 84.0%. Imibare ya Minisiteri y’uburezi yerekana ko abanyeshuri bose batsinze ku kigereranyo cya 88.22%.

Ku rundi ruhande, abigaga imyuga n’ubumenyi ngiro bo batsinze ibizami bisoza amashuri yisumbuye ku kigero cya 95.23%.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Isaac Munyakazi yavuze ko bagiye guha ubufasha amashuri ya TTC mu rwego rwo kongera ireme ry’uburezi.

Itangazwa ry’amanota kandi ryasize hahembwe abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi aho buri umwe muri bo yahembwe mudasobwa.

Ibitekerezo

  • Aba s6 amanota yabo azasohoka ryari?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa