skol
fortebet

Amb. Nduhungirehe ntiyemeranya nibyo abanyamakuru batangaje ku butumwa bwa Perezida Museveni ku mubano w’u Rwanda na Uganda

Yanditswe: Friday 03, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Mu mpera z’umwaka dusoje nibwo Uganda yavuze ko igiye gushyira akadomo ku bibazo bimaze iminsi mu mubano wayo n’u Rwanda ariko uko abanyamakuru babitangaje bitandukanye n’ibyo Amb.Nduhungirehe yatangaje.

Sponsored Ad

Ibi byaturutse ku butumwa bwanyuze ku rukuta rwa twitter rwa Perezida Museveni wa Uganda aho yasuhuzaga mugenzi we w’u Rwanda ndetse aboneraho kuvuga kubibazo bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi agiraga ati “Ubugande,ndahamya ko buzagira uruhare mu gusubiza mu buryo imibanire y’ibihugu byacu ,ati ndasuhuza nyakubahwa Perezida Paul Kagame, n’abavandimwe b’abanyarwanda.”.

Nyuma y’ubu butumwa ibitangazamakuru byinshi byihutiye gutangaza ko ngo imipaka y’ibihugu byombi igiye gufungurwa,bityo urujya n’uruza rugasubira uko byahoze ndetse n’ibiciro by’ibiribwa bikagabanuka.

Nyamara umunyamabanga muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga Amb.Olivier Nduhungirehe mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter asubiza umwe mu banditse kubijyanye n’ifungurwa ry’imipaka yagize ati “ Dore birongeye kandi,ku munyamakuru w’umunyarwanda ibi s’ukudasobanukirwa ahubwo ni ukuyobya ibitekerezo bya rubanda,ati reka nkukosorere ‘imwe mu mpano u Rwanda rwiteze kuri Ugande ni uguhagarika gufasha imitwe y’iterabwoba no guhohotera abanyarwanda muri Uganda".

Aha akaba yabwiraga Uwitwa Ntwari John wari umaze kwandika agira ati “imwe mu mpano abanyarwanda bategereje ku bayobozi babo ni ifungurwa ry’imipaka bizatuma imiryango yatandukanye yongera guhura ,abanyeshuri bagakomeza amasomo yabo ndetse n’umutekano wibiribwa ukizerwa.”

Tubibutse ko nyuma y’uko abakuru b’ibihugu byombi basinyanye amasezerano yo gukemura ibibazo biri hagati y’ibi bihugu,amasezerano yasinyiwe muri Angola…habayeho inama zo kwiga uko ibi bibazo byakemurwa ,ariko haba iyabereye I Kigali kimwe n’iyabereye muri Uganda zose zasize ibibazo bishyizwe mubiganza by’abakuru bibihugu byombi.

Ibitekerezo

  • Ngo “Umutekano w’ibiribwa”!!!
    Mbega!!
    Ubundi se ko ataburara yarabihashye abura umutakano wo kubirya!

    aliko ubundi umunyamakuru wumva ureba utekereza ni gute atumva ikibazo cyumutekano urugomo imigambi mibi yo gufasha imitwe yo gutera igihugu we à kumva icyo akeneye nogutekerereza abandi ko bakeye impano yibiribwa !!!!uretse no kuyobya abatekereza nkawe bituma na.Uganda bumva ko mu Rwanda hali inzara nkaho ho babibahera, Ubuntu *

    aliko ubundi umunyamakuru wumva ureba utekereza ni gute atumva ikibazo cyumutekano urugomo imigambi mibi yo gufasha imitwe yo gutera igihugu we à kumva icyo akeneye nogutekerereza abandi ko bakeye impano yibiribwa !!!!uretse no kuyobya abatekereza nkawe bituma na.Uganda bumva ko mu Rwanda hali inzara nkaho ho babibahera, Ubuntu *

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa