skol
fortebet

Ambasade ya Israel mu Rwanda n’izindi zose zo ku isi zafunze

Yanditswe: Wednesday 30, Oct 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Ambasade ya Israel mu Rwanda bwatangaje ko bwafunze imiryango kuri uyu wa Gatatu,taliki ya 30 Ukwakira 2019 kubera ko Minisiteri y’imari muri Israel yishe amasezerano y’imikoranire yagiranye n’abakozi ba Minisitiri y’ububanyi n’amahanga.

Sponsored Ad

Kubera imyigaragambyo yatewe n’icyemezo cya Minisiteri y’imari y’igihugu cya Israel, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Israel yatangaje ko yafunze ambasade zayo zose n’ibiro bihagarariye inyungu zayo mu mahanga.

Ibinyamakuru byo muri Israel byatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho Minisiteri y’Imari yavuze ko hari amafaranga menshi abadipolomate bagiye bahabwa bagomba gusubiza leta.

Aya mafaranga aba badipolomate basabwa gusubiza n’ayo bahawe kugira ngo abafashe mu kazi kabo.

Itangazo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel yashyize hanze rigira riti “Bitewe n’icyemezo cya Minisiteri y’imari cyo kwica amasezerano yagiranye n’abakozi ba Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga,Twahatirijwe gufunga ibiro byacu byose mu mahanga.”

Yakomeje ivuga ko nta serivisi n’imwe igomba guhabwa abaturage ndetse no kwinira mu biro bya za Ambasade bitemewe.

Ibitekerezo

  • ISRAEL ni agahugu gato ariko gakomeye cyane militarily,economicaly and politicaly.Ikibazo nuko gahora gahanganye n’ibihugu by’Abarabu.Ese koko ISRAEL iracyali "ubwoko bw’Imana" nkuko benshi bavuga?Kubera ko Abayahudi banze kumvira Imana,ndetse yakohereza Umwana wayo nawe bakamwica mu mwaka wa 33 Anno Domini,byatumye ibakuraho amaboko.Kugeza n’ubu ntibemera ko Yesu ari Umwana w’Imana.Muli Yohana 3,umurongo wa 16,havuga ko umuntu wese utemera Yesu Imana itamwemera kandi atazabona ubuzima bw’iteka.Ikindi kandi,nubwo Israel izi kurwana,Imana irabitubuza,ndetse ikavuga ko abantu bose barwana izabica ku munsi wa nyuma.Bible isobanura Impamvu kera Imana yabemereye kurwana.Nkuko tubisoma muli Gutegeka/Deuteronomy 20 imirongo ya 17 na 18,Imana yagirango “birukane Canaanites”,kubera ko basengaga ibigirwa-mana.Ariko Yesu aje ku isi,yahinduye ibintu.Yasabye abakristu nyakuri kutarwana,ndetse bagakunda n’abanzi babo.Muli make,hari amategeko yarebaga gusa Abayahudi,atareba Abakristu nyakuri.Urugero,Imana yategetse abagabo b’Abayahudi bose gukebwa.Ariko Isezerano Rishya rivuga ko gukebwa atari ngombwa k’umukristu.It is facultative.Niyo mpamvu Imana ibuza Abakristu nyakuri kurwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa