skol
fortebet

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda yabibukije ibitagenda neza bikomeje guteza umwuka mubiha hagati y’ibihugu byombi

Yanditswe: Monday 08, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kugaragariza Uganda ibitagenda neza mu mubano w’ibihugu byombi, hagamijwe gushakira hamwe igisubizo.

Sponsored Ad

Yabigarutseho mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye wabaye ku wa 5 Nyakanga 2019, witabiriwe n’abadipolomate baturutse mu bihugu bitandukanye hamwe n’umuryango mugari w’abanyarwanda baba muri Uganda.

Ambasaderi Mugambage yabwiye abitabiriye iki gikorwa, ko u Rwanda rwagaragarije Uganda imbogamizi rufite zijyanye n’imitwe y’iterabwoba ikomeje kugaragara muri iki gihugu cy’igituranyi, igamije guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.

Bikomeje kuvugwa ko abayobozi bakuru b’umutwe w’iterabwoba wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, bakorera ingendo i Kampala bakakirwa neza ndetse bagahabwa uburinzi rimwe na rimwe buri hejuru y’ubuhabwa abashyitsi badasanzwe b’igihugu.

Abagize uwo mutwe kandi bashakira abayoboke mu nkambi n’ahandi muri Uganda, bakabajyana mu myitozo ya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ababyanze bakorerwa itotezwa rikomeye bigizwemo uruhare n’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI, nk’uko abanyarwanda banyuze muri ubwo buzima bakomeje kubitangamo ubuhamya.

Ku wa 15 Ukuboza 2018, abari abayobozi ba FDLR barimo uwari Umuvugizi wayo Ignace Nkaka uzwi nka LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega wari ushinzwe ubutasi, batawe muri yombi bavuye muri Uganda, gutegura bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko babyiyemerera.

Undi mutangabuhamya ni Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara ubu ufungiwe mu Rwanda, uheruka kuvuga ubufasha umutwe w’abarwanyi wa FLN wagiye uhabwa na Uganda n’uruhare rw’umuyobozi mukuru wa CMI, Col Abel Kandiho.

Amb. Mugambage yavuze ko ibibazo by’imitwe y’iterabwoba igamije kugirira nabi u Rwandaikorera muri icyo gihugu byagejejwe kuri Uganda, ariko ntacyo ibikoraho.

Ati “Twagaragaje imbogamizi zishingiye ku kunanirwa kugira igikorwa ku bibazo byagaragarijwe Uganda bifitiwe n’ibimenyetso, birimo imitwe y’iterabwoba igamije kugirira nabi u Rwanda iteye ikibazo gikomeye.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukoresha izo nzira mu kugaragaza ibitagenda, hagamijwe ko haboneka igisubizo kuko u Rwanda rwemera ihame ryo gukorera hamwe, nk’imwe mu nzira iganisha ku iterambere.

Minisitiri w’Imirimo rusange muri Uganda, Mary Karooro Okurut, wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko igihugu cye cyafashe umwanzuro wo gukemura ibibazo gifitanye n’u Rwanda kitanyuze mu itangazamakuru.

Ati “Ndashaka kwizeza buri wese ko Uganda n’u Rwanda biri gukora ku buryo bikuraho ibidutanya. Uganda yafashe icyemezo cyo gukemura iki kibazo itanyuze mu itangazamakuru […] Dukwiye gukura iki cyasha mu mubano wacu tukimakaza iterambere ry’ubucuruzi n’ibindi bikorwa by’iterambere ry’ubukungu mu bihugu byacu no mu karere.”

Ibibazo mu mubano w’u Rwanda na Uganda byatangiye gufata indi ntera mu 2017 ubwo abanyarwanda batangiraga gutabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo rikomeye bazizwa ubusa ndetse abandi benshi bakirukanwa ku butaka bw’iki gihugu cy’igituranyi.

Kugeza ubu ibihumbi by’abanyarwanda bimaze kwirukanwa muri Uganda nyuma y’igihe bafungiwe muri gereza zaho nta byaha bizwi bakurikiranyweho. Abafatwa baba bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa