skol
fortebet

Angelique Mumarashavu wari umukinnyi wa filime n’ikinamico yitabye Imana

Yanditswe: Tuesday 17, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Angelique Mumarashavu wari umukinnyi wa filime n’ikinamico yitabye Imana azize uburwayi bw’umwijima yari amaranye igihe.

Sponsored Ad

Iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukuboza 2019.

Angelique Mumarashavu yaguye mu bitaro bya CHUK aho yari amaze ibyumweru bitatu arembeye.

Abari bamuzi bemeza ko yari amaze igihe kinini akora ibijyanye no gukina ikinamico mu itorero rya Mashirika, akaba yakinaga na filime.

Yari amaze igihe gito atangije filime y’uruhererekane yacaga kuru rubuga rwa YouTube yitwa Kirabiranya.

Nyakwigendera Angelique Mumarashavu kandi ni we wari uhagarariye mu Rwanda kampani icuruza filime yo muri Tanzaniya yitwa Steps Entertainment akaba yaranagize uruhare runini mu gufasha abanyarwanda gukina filime zo muri Tanzaniya.

Ni umwe mu bakinnyi ba filime baserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rya JAMA Fest ryabereye muri Tanzaniya muri Nzeri uyu mwaka.

Ni umukinnyi wa filime wa kabiri witabye Imana muri uyu mwaka nyuma ya Nsanzamahoro Denis wari uzwi nka Rwasa wazize uburwayi bwa Diabete.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa