skol
fortebet

Apotle Gitwaza yashimiye abantu bose bamufashije guherekaza Mama we mu rugendo rujya mu ijuru, yatanze ubuhamya bwakoze benshi kumitima[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 05, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Intumwa y’Imana, Dr Apotle Gitwaza, umuyobozi w’amatorero ya Zion Temple ku isi yashimiye abantu bose bamufashije muguherekeza umubyeyi we umubyara witabye Imana mu minsi ishije.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi yaherekejwe n’abantu benshi batandukanye mugihugu cya Kenya kuko ari naho yashyinguwe.

Gitwaza yahamijeko umubyeyi we yagiye mu ijuru kuko yari yararikoreye, yavuzeko Nyina yakoreye Imana akiri muto cyane kuko yakiriye agakiza afite imyaka 13 agasezerana imbere y’Imana kubana akaramata n’umugabo we afite imyaka 16.

Mubutumwa burebure Apotle Gitwaza yageneye abamubaye hafi kuva umubyeyi we akivamo umwuka yagize ati:

Hamwe n’umuryango wanjye turabashimira uburyo bwose mwadufashije. Mwabaye abo mu muryango wacu wa bugufi.

Kandi mwari hamwe n’abandi bo muryango wacu mugari harimo Ababishopi, Abashumba, Abavugabutumwa, Abakozi b’Imana batandukanye, Abanyamuryango ba Zion ndetse n’incuti za Zion ku isi hose, muri ibi bihe bikomeye byo kubura umubyeyi wacu Pastor Lea N. Kajabika.

Aba bantu bose babanye natwe, batugaragarije urukundo biciye mu nkunga y’amasengesho ndetse n’ibifatika. Baradufashije birenze ibitekerezo byacu. Ni ukuri ntituzabyibagirwa.

Turabashimira amagambo yanyu yo kudukomeza, ariko nanone turabashimira ku bw’ineza yanyu. Inkunga yanyu y’amafaranga yadufashije kwishyura ibitaro. Turabashimira nanone ku bw’amasengesho, ku bwo kuhaba ku munsi wo kumusezera ndetse no gufasha mu buryo bwose kugira ngo umuhango wo gushyingura Mama ugende neza. Imana ibahe umugisha.

Mama yari umuntu udasanzwe w’umwihariko cyane ku buzima bwanjye, rero ndabashimira ko mwahabaye mu rugendo rwo kumuherekeza ajya mu ijuru. Mwanyeretse ko munkunda, kuko mwahaye agaciro uwo nkunda. Murakoze.

Emera ngusabiye umugisha wa gitambyi ku bwawe no ku bawe.

Kubara 6: 24-26: 24Uwiteka aguhe umugisha akurinde,25Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza,26Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro.

Umubyeyi wanjye yabaye mu nzu y’Imana akiri muto, mu myaka y’ubwangavu bwe. Yakijijwe ndetse abatizwa afite imyaka 13 (1947). Asezerana mu rusengero afite imyaka 16 (1950). Akora umurimo w’Imana hamwe na Data umbyara, imyaka yo kubaho kwe kose.

Yadutoje kumenya Imana ndetse atumenyereza inzira dukwiriye kunyuramo tukiri abana.

Yazanaga umuganura mu nzu y’Imana, ibya cumi, amaturo ndetse n’inkunga zose z’urusengero, ubuzima bwe bwose.

Muri make, Mama yari afitanye ubusabane bwiza n’Imana, Abaturanyi ndetse n’Itorero.
Kuzamurwa kwe mu cyubahiro kubaye mugihe twinjiye mu nsanganyamatsiko nshya y’uku kwezi kwa Werurwe: “Gusabana n’Itorero”.

Ndakwifuriza nawe kongera guhembuka, reka umwete n’ishyaka ry’urusengero rwawe byongere bibyuke.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa