skol
fortebet

Bishop Rugagi yadukanye uburyo bushya bwo kwaka amaturo abakiristu bahamya ko ari ubujura

Yanditswe: Thursday 06, Apr 2017

Sponsored Ad

Kugeza ubu umubare munini w’abatuye isi ntibahuza na bamwe mu bigisha bo muri iki gihe bikaba akabarore iyo bigeze mu gutura no guturisha aho usanga bamwe bakemanga ,uburyo bikorwamo, Bishop Rugagi nawe akaba yamaze gutera ikirenge mu mubare w’aba bakemangwa.
Abatemeranya n’umubare munini w’isi ku birebana n’uburyo hakwa abantu amaturo babwirwa ko bagiye kubona ibitangaza bamaze kwiyongera no gufata indi ntera aho bamwe badatinya kuvuga ko ivugabutumwa ryo muri iki gihe ari umwenda w’umweru (...)

Sponsored Ad

Kugeza ubu umubare munini w’abatuye isi ntibahuza na bamwe mu bigisha bo muri iki gihe bikaba akabarore iyo bigeze mu gutura no guturisha aho usanga bamwe bakemanga ,uburyo bikorwamo, Bishop Rugagi nawe akaba yamaze gutera ikirenge mu mubare w’aba bakemangwa.

Abatemeranya n’umubare munini w’isi ku birebana n’uburyo hakwa abantu amaturo babwirwa ko bagiye kubona ibitangaza bamaze kwiyongera no gufata indi ntera aho bamwe badatinya kuvuga ko ivugabutumwa ryo muri iki gihe ari umwenda w’umweru wambariwe ku ruhu rw’umukara,abandi bakabyita ubusambo,abandi bakabyita ubutekamutwe ahanini bishingiye ku ndonke bamwe baba babitegerejemo.

Ibi ni bimwe mu bibazo abantu benshi bagenda batangaza ndetse bibaza mu by’ukuri aho ivugabutumwa ry’iki gihe riganisha, mu masengesho yo kuwa 23 Werurwe 2017 y’iminsi 120 amaze igihe abera mu rusengero rushya rwa Redeemed Gospel Church ruri hafi yo kwa Rubangura mu Mujyi ayobowe na Bishop Rugagi,bamwe bagaragaje ko batemeranya nawe n’ubwo hari n’abadatinya kuvuga ko ariumunyabitangaza w’umukozi w’Imana.

Bishop Rugagi yagize ati “Niba ushaka imodoka ya Range Rover mu mezi atatu shaka ituro urizane umuntu wese wifuza imodoka ya Range Rover “

Abantu banyuranye bakomeje gukemanga uyu Bishop Rugagi,bakabiterwa n’aho agera iyo ari kwigisha akabwira abantu ko kugira ngo Imana igire icyo ibaha bakwiriye kubanza gutanga ituro,urugero ni nk’aho uyu mukirisitu yabwiye Bishop Rugagi ko yifuza imodoka ihenze ya Range Rover mu mezi atatu gusa, undi aramusubiza ati: “Niba ushaka imodoka ya Range Rover mu mezi atatu shaka ituro urizane umuntu wese wifuza imodoka ya Range Rover nazane ituro hanyuma muhe umugisha wa Range Rover, azane gusa ituro”.

Uyu mukirisitu wigeze gutiza Rugagi imodoka yatekereje ku magambo abwiwe ahaguruka bwangu akora mu mufuka w’ipantaro avanamo umufungo w’inoti za bitanu ayaha Bishop Rugagi.

Bishop Rugagi yahise asaba abakirisitu bose kuzana ituro buri wese akavuga icyo yifuza ko uyu muvugabutumwa amusabira Imana maze baza ari igihiriri buri wese agakora ku mufuka agafata inoti akazipfumbatiza Rugagi akanamubwira icyifuzo cye.

Mu bahaye ituro Bishop Rugagi hari abamubwiraga ko bifuza kubaka inzu z’amagorofa, imodoka zihenze z’amoko yose n’ibindi bintu bidapfa kuboneka umuntu atakoze ngo yiyuhe akuya.

Amashusho yafatiwe muri aya masengesho amaze gusakara ku mbuga nkoranyambaga, benshi bamaganye ubu buryo bwo gusaba amaturo bakavuga ko uyu mukozi w’Imana atashakaga kubasabira umugisha ahubwo ko ari uburyo bwo kwishakira amaramuko.

Bamwe mur’abo bamaganiye kure iki gikorwa ni nk’uyu witwa Eric Bee El Mágico ku rubuga rwe rwa facebook aho asanga ibi ari ubusambo bwo kwiba abantu izuba riva,yagize ati:”ngira chance cyane Imana yange ntabwo ari intindi ku buryo yakenera cash zange nah’ubundi nari kuzajya nirirwa ncumura.Ni he muri scriptures wasanga handitse ibyo uvuga? Kweli izuba riva umuntu agakoresha Imana yiba? Hanyuma ngo ntitubivuge? Jesus yarabibonye bacuruza mu nzu y’Imana aravuga ati reka musigeho,ararakara cyane ararwana amena ibintu byose yirukana ubucuruzi mu nzu y’Imana reka reka reka rero.

Naho uyu witwa Edgard NKURUNZIZA ati:”this is just crazy(ibi ni ubusazi) sinzi wagira ngo it’sjust an act! Sha aba bapastors bakora ibintu nkibi bakwiye gufatirwa ingamba peee,ubu ni ubusuma.

Ibi bije nyuma y’uko hari ibivugwa ko uyu Bishop Rugagi yaba akorana n’imbaraga z’umwijima nawe mu kubasubiza yavuze ko niba shitani akiza abarwayi ,agahumura impumyi,ibirema bikagenda yaba arusha Imana imbaraga,akaba ibyo bibaye ari ukuri yakangurira abantu kumusanga,

Yagze ati:” Niba njyewe Rugagi nkoreshwa na satani ubwo bivuga ko shitani irusha Imana iba mu Rwanda imbaraga, kuko niba shitani ikora ibitangaza abantu b’Imana bakagubwa neza, abarwayi bagakira ibimuga bikagenda, abagombaga kubagwa ikabikuraho. Ubwo byaba bisobanura ko iyo shitani ifite imbaraga kurusha Imana […] Ahubwo ari ibyo na bo nabagira inama yo kujya kureba na bo shitani.”

Ibi kandi bije nyuma y’uko uyu mushumba aherutse gushyira ku mugaragaro imodoka ifite ibirango byihariye,avuga ko yayihawe n’Imna (RAD 777 B), Umubare munini w’abakurikirana iby’ivugabutumwa rya Bishop Rugagi ntibemeranya na we gusa hari n’abandi batabarika bamufata nk’umunyabitangaza watumwe n’Imana bashingiye ku byo bagiye bibonera.

Inkuru ya IBYIRINGIRO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa