skol
fortebet

Bishop Rugagi yatamaje umusaza wamwiyitiriye

Yanditswe: Saturday 11, Nov 2017

Sponsored Ad

Umushumba mukuru w’ itorero Redeemed gospel church Bishop Innocent Rugagi yavuze ko wa musaza wiyise se atari se kuko ise yapfuye mu 1987.
Mu mpera za Gicurasi 2017, hari umusaza wagiye mu itangazamakuru avuga ko ari se wa Bishop Rugagi. Icyo gihe uwo musaza yavuze ko azi neza Bishop Rugagi kuko yamwibyariye yongeraho ko ibitangaza Rugagi akora ari ubutekamutwe.
Mu kiganiro yahaye Abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2017, Bishop Rugagi yavuze ko uwo musaza ari igitero (...)

Sponsored Ad

Umushumba mukuru w’ itorero Redeemed gospel church Bishop Innocent Rugagi yavuze ko wa musaza wiyise se atari se kuko ise yapfuye mu 1987.

Mu mpera za Gicurasi 2017, hari umusaza wagiye mu itangazamakuru avuga ko ari se wa Bishop Rugagi. Icyo gihe uwo musaza yavuze ko azi neza Bishop Rugagi kuko yamwibyariye yongeraho ko ibitangaza Rugagi akora ari ubutekamutwe.

Mu kiganiro yahaye Abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2017, Bishop Rugagi yavuze ko uwo musaza ari igitero yamugabyeho.

Uyu musaza niwe wiyise Se wa Bishop Rugagi

Yagize ati “Data yapfuye tariki 07/12/1987. Tumushyigura mu gihugu cya Congo, yari yaje muri Congo avuye ku Kibuye. Ntabwo nigeze mbona data arya bombo, uriya wagiye mu itangazamakuru arya bombo, yavuze ko hari murumuna wanjye urimo kwitoza gukora ibitangaza. Murumuna wanjye yapfuye muri 82(1982) undi ni majoro mu ngabo z’ u Rwanda.”

Yunzemo ati “Njyewe wabuze umubyeyi…nabifashe nk’ igitero simusiga, nabonye ari igitero gikomeye. Iyo ugenda uzamuka hari ibitero bigenda bikuzaho”

Bishop Rugagi avuga yatangiriye umurimo w’ ivugabutumwa no gukora ibitangaza mu karere ka Ruhango. Avuga ko no mu karere ka Ruhango aho yasengeraga abantu babaga ari benshi bamwe bahagaze mu madirisha. Rugagi Innocent avuga ko amaze kwiga ishuri rya bibiliya imyaka 8 harimo 6 yigiye muri ADEPR, n’ indi yigiye hanze. Avuga ko n’ ubu akirimo kwiga bibiliya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa