skol
fortebet

Bugesera:Abagore bashakaga kwikubira umutungo batumye abagabo bamwe biyahura abandi barahukana

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Murenge wa Rweru wo mu karere ka Bugesera, abagabo baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abagore babo bakomeje kubahohotera ku buryo bituma bamwe bahitamo kwahukana abandi bakiyahura.

Sponsored Ad

Amakuru y’uburemere bw’iki kibazo ashimangirwa na Ntihabose Felcien, Umukuru w’Umudugudu wa Ruzo w’Akagari ka Nkanga muri uyu Murenge wa Rweru.

Ntihabose avuga ko abagabo batatu bo mu mudugudu ayoboye bahukanye, undi umwe akaba yariyahuye. Ni ikibazo avuga ko kimaze kuba icyorezo muri kariya gace, ahanini bigizwemo uruhare n’abagore. Aganira na Radio/TV1 dukesha iyi nkiru yagize ati:“Tubifata nk’icyorezo cyibasiye abagabo, kuko abagore benshi barimo barashaka kwiharira imitungo bakayigira iyabo, bitwaza ko bahawe ijambo na Leta, bikaba intandaro yo kugira ngo abagabo babo basuzugurike.”

Abagabo b’i Rweru na bo bashimangira ibya Ntihabose, bemeza ko kuba abagore bashakaga kwikubira umutungo w’urugo ari byo bituma bamwe biyahura abandi bakagana iy’ubuhungiro.

Hari uwagize ati” Kuri njyewe ntabwo ndi uwa mbere, uwa kabiri cyangwa uwa gatatu… abagabo baribasiwe. Harimo n’abari kwiyahura, nkurikije n’ibyo mvuze buno, iyo mba umugabo udafite ubwenge mba nariyahuye.”

Umugore uri mu bashinjwa kumenesha umugabo we waganiriye na Radio1, yavuze ko atigeze amenesha umugabo we, ko ahubwo ibibera mu ngo abantu batabizi. Ati:“Kubera ko abagabo birirwa banywa bakaza mu majoro abantu basinziriye, ibintu bibera mu ngo ntibabimenya, babimenya ku manywa byarangiye ariko amajoro abantu bayaraye, intambara zabaye abantu hafi no kwicana.”

Uyu mugore asobanura ko umugabo we bapfuye kuba barakoraga ariko bikagaragara ko bisa n’aho baruhira ubusa, birangira ubuyobozi bufashe icyemezo cyo gutegeka umugabo kuva mu rugo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rweru buvuga ko ibibazo byo kwahukana biterwa no kudatangira amakuru y’amakimbirane yo mu ngo ku gihe, nk’uko byemejwe na Murwanashyaka Oscar uyobora uyu murenge.

Murwanashyaka avuga ko bagiye gushishikariza abashakanye kwatura amakimbirane bafitanye, mu rwego rwo kwirinda ko yakurura n’ibindi bibazo. Yagize ati:“Twakangurira abantu bose bafitanye ibibazo niba byarabarenze baza tukabaganiriza tukabiha umurongo, kugira ngo ejo hatazavamo guhohoterana, gukomeretsanya cyangwa kwicana.”

Ikibazo cy’amakimbirane yo mu muryango kiri mu bihangayikishije cyane umuryango nyarwanda. Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, hashyizweho akagoroba k’ababyeyi nk’imwe mu nzira yo kugishakira umuti, gusa uyu muhigo ntabwo urahigurwa bijyanye n’uko hari henshi umugoroba w’ababyeyi utitabirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa