skol
fortebet

Bugesera: Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bakura inzugi ku nzu zabo bakazigurisha.

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

Umudugudu wa Sumbure uherereye mu kagari ka kanazi,umurenge wa Nyamata ho mu karere ka Bugesera utuwe n’imwe mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka, bubakiwe muri gahunda yo guca nyakatsi. Iyo witegereje izi nzu, inyinshi zatangiye guhomoka ariko bitarakabya cyane gusa iyo ubabajije uruhare bagira mu gutuma izi nzu zidasenyuka aba baturage bavuga ko nta bushobozi bafite.
Uretse kubakirwa inzu kandi aba bamwe muri aba baturage bubakiwe ubwiherero n’ubwogero. Gusa kuri ubu, u bwinshi muri (...)

Sponsored Ad

Umudugudu wa Sumbure uherereye mu kagari ka kanazi,umurenge wa Nyamata ho mu karere ka Bugesera utuwe n’imwe mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka, bubakiwe muri gahunda yo guca nyakatsi. Iyo witegereje izi nzu, inyinshi zatangiye guhomoka ariko bitarakabya cyane gusa iyo ubabajije uruhare bagira mu gutuma izi nzu zidasenyuka aba baturage bavuga ko nta bushobozi bafite.

Uretse kubakirwa inzu kandi aba bamwe muri aba baturage bubakiwe ubwiherero n’ubwogero. Gusa kuri ubu, u bwinshi muri ubu bwiherero n’ubwogero ntibukinze ubundi nta n’isakaro bukigira ba nyirabwo bavuga ko ubukene aribwo bwatumye bagurisha izi nzugi n’amabati igihe babaga barwaje abana cyangwa nabo bakarwara bigatumba basakambura inzu bakanakuraho inzugi bakagurisha.

Umuyobozi w’akarere ka bugesera Richard Mutabazi avuga ko ibi babiterwa n’imyumvire icyakora ngo hanashatswe igisubizo cyatuma aba baturage badakomeza kwisenyera inzu batuyemo.

Yagize ati “ twabashakiye ubutaka bwo kuba bahingamo buri I Gitagata ibi byari mu rwego rwo gutuma badasonza ngo bisenyereho”

Si ubwa mbere humvikanye abaturage bahawe ibikorwa remezo bakabyangiza batitaye ku ngaruka zabageraho dore ko hari na bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batuye mu bindi bice by’igihugu bahabwaga amabati bakayakura ku nzu bakayagurisha bavuga ko inzu za nyakatsi ari zo nziza.

Src: Tv1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa