skol
fortebet

Burera : Umukozi wo mu rugo arakekwaho kwica atemye abana batatu bo mu rugo yakoragamo arangije ariyahura

Yanditswe: Sunday 22, Sep 2019

Sponsored Ad

Abana 3 bo mu rugo rumwe rwo mu mudugudu wa Gatare, Akagari ka Butare, Umurenge wa Cyeru mu karere ka Burera bishwe batemwe n’umuntu utaramenyekano ariko bigakekwa ko byakozwe n’umukozi w’umukobwa wabitagaho arangije nawe ahita yiyahura akoresheje umugozi.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 21Nzeri 2019, urugo rwa Habumuremyi Jean De Dieu na Musengimana Theresie rwagwiriwe n’ibyago, ubwo hamenyekanaga amakuru ko abana babo 3 bishwe batemwe n’umukozi witwa Bazubagira Clementine, akoresheje umuhoro.

Abana b’uyu muryango bishwe n’umukobwa witwa Iradukunda w’imyaka 13, Mugisha w’imyaka itandatu na Masengesho w’imyaka 4.

Ahagana saa moya nibwo aba bana bishwe batemwe mu mutwe n’umukozi waho amanitse mu mugozi gusa nubwo bikekwa ko ariwe wabishe hari andi abakeka ko abana bishwe n’abandi bantu umukozi bakamumanika ariyo mpamvu RIB yatangiye iperereza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru, Nizeyimana Theogene yabwiye Umuseke ko amakuru y’ubu bwicanyi bayamenye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu bagahita bajya muri ruriya rugo bagasanga abana bishwe batemwe mu mutwe n’umukozi waho amanitse mu mugozi.

Avuga ko nyina wa bariya bana yari akiri mu kazi asanzwe akora k’ubudozi mu gasentere kitwa Kirambo naho ngo umugabo amaze iminsi adahari yari yagiye mu mahugurwa.

Uyu muyobozi avuga ko urwego rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza kugira ngo barebe niba urupfu rwa bariya bana rwaba rwagizwemo uruhare n’uriya mukozi na we basanze yiyahuye.

Imirambo ya ba nyakwigendera uyu munsi irajyanwa mu bitaro bya Gasabo ku Kacyiru kugira ngo bayikorere isuzuma ariko hanakorwe iperereza rya gihanga cy’uwaba wagize uruhare muri buriya bwicanyi.

Ibitekerezo

  • Ntuye mumurenge wa Kinihira/Rebero akarere ka Rulindo ,uwo mukozi yakoreye umwe mubakozi dukorana witwa Charles ariko nawe ibyo yamukoreye nagahoma munywa kuko yafashwe arimo guha abana Imihango yabagore yabaga yazanye akanayivanga mumabyi yabo yarafashwe aranafungwa twebwe twari tuziko agifunze gusa twebwe twatekerejeko yaba afite ikibazo mumutwe gusa nasoza mpa inama ababyeyi bakoresha abakozi bomurugo kudapfa gufata umuntu wese babonye yigendera ahubwo bagafata umwana bazi imico ye nimyifatire kuko umuntu uramenya ubuzima bwumuryango wawe ukwiye kumenya inkomoko ye neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa