skol
fortebet

Burera:Uruganda rutunganya amata rweguriwe Umunya-Zimbabwe

Yanditswe: Thursday 16, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwegurira abikorera uruganda rwa Burera Diary Limited, rutunganya umusaruro ukomoka ku mata.

Sponsored Ad

Uru ruganda rwubatse muri Centre ya Kidaho, mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera rwuzuye mu 2015 ariko rugatangira rukora biguru ntege ndetse mu 2018 rugahagara gukora rweguriwe rwiyemezamirimo w’umunya-Zimbabwe ufite ikigo cyitwa African Solutions Company.

Ni umuhango wabereye kuri uru ruganda kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2020. Leta yeguriye urwo ruganda abikorera, igurisha imigabane yayo yose ingana na 98,3% yari ifite muri urwo ruganda.

Aborozi batuye muri aka karere ka Burera bakunze gushyira mu majwi uru ruganda barushinja gutanga umusaruro utujuje ubuziranenge ndetse n’abari bahawe kurucunga ntibumvikane neza ku mikorere yarwo. Ibi byanatumye mu 2018 Leta y’u Rwanda irushyira ku isoko irwegurira ba rwiyemezamirimo.

Ruvimbo Chikwava uhagarariye ikompanyi yatsindiye uru ruganda yavuze ko bafite gahunda yo gushora miliyari imwe na miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa by’urwo ruganda. Barateganya no gutunganya litiro 10,000 by’ umusaruro w’amata azajya akusanyirizwa mu makusanyirizo 6 yo mu Karere ka Burera.

Mu byo azatunganya harimo ikivuguto, Yoghurt, Fromage, Ice Cream n’ibindi. Biteganyijwe ko ruzatangira gukora muri Gashyantare 2020, kandi ko mu minsi ya vuba ibizakorwa n’uruganda bizaba biri ku isoko.

Iki kigo cy’umushoramari wo muri Zimbabwe, Ruvimbo Chikwava, cyari gisanzwe gikorera mu Rwanda, aho gitunganya ibiryo by’amatungo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa