skol
fortebet

Buri kwezi inkiko zo mu Rwanda ziburanisha abari hagati y’ 10 na 12 ku ngengabitekerezo ya jenoside - Prof Shyaka

Yanditswe: Friday 07, Apr 2017

Sponsored Ad

Urwego rw’ igihugu rw’ imiyoborere RGB, rutangaza ko muri iyi mwaka ingengabitekerezo ya Jenoside n’ ibyaha bifitanye isano nayo bikiri ikibazo mu Rwanda. Ibyo ngo bigaragazwa ni uko buri kwezi ubutabera bw’ u Rwanda buburanisha abari hagati 10 na 12.
Umuyobozi w’ urwo rwego Prof Shyaka Anastase yabitangarije ku rwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 7 Mata 2017, ubwo hatangizwaga Kwibuka ku nshuro ya 23 abazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Ni mu kiganiro uwo (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’ igihugu rw’ imiyoborere RGB, rutangaza ko muri iyi mwaka ingengabitekerezo ya Jenoside n’ ibyaha bifitanye isano nayo bikiri ikibazo mu Rwanda. Ibyo ngo bigaragazwa ni uko buri kwezi ubutabera bw’ u Rwanda buburanisha abari hagati 10 na 12.

Umuyobozi w’ urwo rwego Prof Shyaka Anastase yabitangarije ku rwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 7 Mata 2017, ubwo hatangizwaga Kwibuka ku nshuro ya 23 abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Ni mu kiganiro uwo muyobozi yatanze ku nsanganyamatsiko yo Kwibuka ku nshuro ya 23 abazize Jenoside yakorewe abatutsi igira iti “Twibuke jenoside yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside dushyigikira ibyo twagezeho”

Prof Shyaka yavuze ko nubwo Jenoside yabaye mu Rwanda yangiye byinshi ubu u Rwanda hari aho rugeze rwiyubaka mu miyoborerere myiza, umutekano ubutabera ni ibindi.

Avuga ko kuri ubu urwego rw’ ubutabera ruhagaze neza, gusa agaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri ikibazo.

Yagize ati “Amakuru tuvana mu nkiko n’ ubushinjacyaha bw’ u Rwanda, turasanga ibintu bibiri umuntu yavuga, icya mbere ni uko uko iminsi igenda yicuma niko urwego rw’ ubutabera rwacu rugenda rugira ubushobozi bwo kugira ngo urugeze imbere ashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside n’ ibyaha bifitanye isano nayo igipimo cy’ uko bimuhama kiba kiri hejuru”.

Yakomeje agira ati “Ikindi iyo urebye muri rusange usanga muri iyi mwaka, inkiko zacu ziburanisha hagati y’ abantu 10 na 12 buri kwezi baburanishwa ku byaha by’ ingengabitekerezo ya jenoside n’ ibyaha bifitanye isano nayo. Abari hejuru ya 80% muri abo bagahamwa n’ icyaha”

Prof Shyaka avuga ko ibyo bigaragaraza ko ingengabitekerezo ya jenoside ihari kandi igikeneye imbagaraga.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Umuryango w’ Abibumbye washyizeho urukiko mpuzamahanga ngo rucire imanza abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi rugacira imanza abagera kuri 93 mu myaka irenga 20.

Prof Shyaka yavuze ko urwo rukiko rwohereje abantu batatu ngo baburanishwe n’ inkiko zo mu Rwanda, akavuga ko icyo ari kimwe mu bigaragaza ko inkiko zo mu Rwanda ziyubatse.

Icyaha cy’ ingengabitekerezo ya Jenoside n’ ibyaha bifitanye isano nayo gihanwa n’ ingingo y’ 135 mu gitabo cy’ amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Uhamwe n’ icyo cyaha ahanishwa igifungo kuva ku mwaka 5 kugera ku 9, n’ ihazabu kuva mu bihumbi 100 kugera kuri miliyoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa