skol
fortebet

Bushali na bagenzi be bagejejwe imbere y’urukiko biregura ku byaha byo kunywa ibiyobyabwenge bashinjwa

Yanditswe: Wednesday 30, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Bushali na mugenzi we Slum Drip ndetse n’abakobwa bane bafatanywe bivugwa ko barimo banywa ibiyobyabwenge bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Sponsored Ad

Hagenimana Jean Paul [Bushali] na Nizeyimana Slum [Slum Drip] bazwi mu njyana ya Kinyatrap n’abakobwa babiri Uwase Nadia n’Uwizeye Carine bagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Gatatu taliki ya 30 Ukwakira 2019,biregura ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge bafatiwemo kuwa 18 Ukwakira 2019 mu Nyakabanda.

Ubwo bagezwaga mu rukiko kuri uyu wa 30 Ukwakira 2019, ku maso wabonaga nta kibazo gikomeye bafite. Bose bunganiwe n’umunyamategeko Kadage Laban.

Mu cyumba baburaniragamo hari hakubise huzuye imiryango y’abo, inshuti n’abahanzi bagenzi babo bari biganjemo abo baririmbana bahuriye muri Green Ferry Music.

Bakigezwa imbere y’urukiko, umucamanza yatangiye abasomera imyirondoro, abaza umwe ku wundi niba ibyaha babyemera, bose uko ari bane bahakanye ibyaha baregwa byo gufatwa banywa urumogi.

Umushinjacyaha yatangiye abwira urukiko impamvu zikomeye zatumye abaregwa bagezwa mu rukiko.

Impamvu ya mbere yatanze ni iy’uko bafatanywe urumogi bikekwa ko banyweye ndetse n’icupa ry’ifu y’urwo banyweye.

Umushinjacyaha yasobanuye ko ifatwa ry’aba ryabayeho nyuma y’uko baraye mu nzu y’uwitwa Ismail Hadji bityo umubyeyi we yabyuka akumva umunuko w’urumogi ndetse akanabona abantu atazi baraye mu nzu y’umuhungu we bityo akiyambaza inzego zishinzwe umutekano.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko bushingira ku buhamya bw’abatangabuhamya babajijwe bagahamya ko bazi neza ko abaregwa bakoresha ibiyobyabwenge.

Usibye ibi bimenyetso ubushinjacyaha bwavuze kandi ko bushingira ku byemezo bya muganga wabapimye akabasangamo ibiyobyabwenge mu mubiri.

Ubushinjacyaha bwasabiye batatu mu baregwa gufungwa by’agateganyo mu gihe uwitwa Uwase Nadia we bwamusabiye kurekurwa kuko raporo ya muganga igaragaza ko nta biyobyabwenge yigeze akoresha.

Aha ubushinjacyaha bwavuze ko Uwase yakurikiranwaho icyaha cyo guhishira abakoze icyaha no kudatanga amakuru ku gihe. Icyakora bwongeraho ko bumusabira kuba yakurikiranwa ari hanze.

Bushali na Slum Drip bo bemereye urukiko ko kera bakoreshaga urumogi ariko ko bari bamaze amezi ane bararuretse kubera akazi gatandukanye bari bamaze igihe bakora.

Bushali yabwiye urukiko ko aho bafatiwe bahagiye bashaka kuruhuka kuko bari bamaze ijoro ryose mu kabari kazwi nka Sun City bwabakeraho bagahitamo kuharuhukira kuko byari bigoye ko bataha iwabo.

Avuga ko ubwo bafatwaga basatswe ntibasanganwa urumogi ndetse n’ababafashe babanje kubinukiriza kandi icyo gihe nta rumogi rwabanukagaho.

Ubunganira mu mategeko avuga ko nyiri urugo bafatiwemo yabyutse akabona inkweto z’umukobwa hanze agatera hejuru avuga ko umuhungu we atahana abakobwa, nyuma abari baryamye imbere barasohotse ngo bamusobanurire we ahitamo gutabaza.

Yavuze ko ikote ryasanzwemo urumogi atari iry’abakiliya be ahubwo ari iry’umuhungu wa nyiri urugo bityo ko yakabaye ariwe uryozwa ibyasanzwe mu ikote rye aho kubiryoza abo yunganira.

Uwizeye Carine we yavuze ko atigeze anywa urumogi uwo munsi ndetse raporo ya muganga yamusanzemo urwo yanyweye kera kuko yari amaze igihe aruretse.

Uwase we yavuze ko yageze muri urwo rugo agiye kuryama ngo aze kubyukira mu kazi, yongeyeho ko iby’urumogi ntabyo azi atigeze arunywa ndetse ashimangira iby’ubushinjacyaha bwavuze ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Avuga ko nta makuru yahishe kuko ntayo yari azi dore ko yageze muri urwo rugo akaryama akaza gukangurwa n’isaha yari yashyizeho imubyutsa ngo ajye ku kazi.

Bushali kimwe na bagenzi be basabye urukiko ko rwakwigana ikibazo cyabo ubushishozi bityo rukabarekura cyane ko nkawe ku giti cye afite akazi agomba gukora bityo ko atata amasezerano afite ngo atoroke ubutabera.

Umucamanza nyuma yo kumva impande zombi yavuze ko urubanza ruzasomwa tariki 4 Ugushyingo 2019.

Ibitekerezo

  • amahirwe menshi N uko barengana niba barabisanze mwikote ryanyirinzu kandi I yoruba urwabo ntagobarikurushyira muririya kote ubutabera buzabyigane ubushishozi kuko kuba baregeze gukoresha biriya biyobyabwenge bakabireka ntago babizira ahubwo babishimirwa bakanahabwa task yo gukangurira abandi kubireka kukobo baribamaze Igihe babiretse

    ababasore kubabaribamaze Igihe bararetse ibiyobyabwenge nintambwe nziza baribakwiriye gushimirwa cyane e ahubwo bagahabwa task mugihe runaka cyo kubyamagana kuko ubucamanza bubarekure bakomeze guteza imbere umuziki nyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa