skol
fortebet

Byamungu wakoraga muri BRD n’ abana be 4 bapfiriye mu mpanuka y’imodoka muri Uganda

Yanditswe: Monday 31, Dec 2018

Sponsored Ad

Umunyarwanda Byamungu Livingstone wari ushinzwe ishoramari muri RDB,yaraye aguye mu mpanuka y’imodoka we n’abana be 4 yabereye mu karere ka Lwengo mu muhanda Masaka- Mbarara .

Sponsored Ad

Nkuko mwishywa wa Byamungu Livingstone yabitangarije Ukwezi.rw dukesha iyi nkuru, aba banyarwanda batanu bo mu muryango umwe,baguye muri iyi mpanuka mu ijoro ryakeye,ndetse imirambo yabo yajyanywe mu bitaro ariko harimo gushakwa uko yagezwa mu Rwanda.

Umugore wa Byamungu n’ umushoferi wari ubatwaye bo ntabwo bapfuye barimo kwitabwaho n’ abaganga.

Abana b’ uyu muryango bapfuye harimo abana babiri b’ impanga. Uyu muryango muri uyu mwaka wa 2018 wari wapfushije umwana w’ umukobwa wari imfura UWASE Charite.

Byamungu Livingstone yari agiye muri Uganda gusura umukecuru we umaze iminsi arwaye. Yari yajyanye n’ abuzukuru ngo basuhuze nyirakuru.


Ibitekerezo

  • RIP my dear friend Byamungu.Yali inshuti yanjye,twarabanye kandi twarakoranye.Yali akiri muto atarageza kuli 50 years.Ababanye nawe twese dushenguwe n’agahinda gakomeye.Yagiraga umutima mwiza cyane.Ntabwo ari ukumurata,niko bimeze.Yize Agro-Business.Jyewe nk’umukristu,mwifurije kuzazuka ku munsi wa nyuma Imana ikamuha ubuzima bw’iteka.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40 yuko abizera Imana kandi bakayishaka izabazura.Tujye dushaka Imana cyane tugihumeka,ntitugahere gusa muli shuguri,akazi,politike,etc…Turapfa tukabisiga.

    RIP iwacu Ni mwinjuru.Mana akira intore zawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa