skol
fortebet

Canada:Umunyarwanda yitabye Imana azize impanuka

Yanditswe: Monday 13, Feb 2017

Sponsored Ad

Robert Kayinamura, Umunyarwanda wabaga muri Canada, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye mu muhanda uzwi nka A-50 uri rwagati mu Mujyi wa Québec.
Theophile Rwigimba, ukurikiye Diaspora Nyarwanda muri Canada, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko impanuka yamuhitanye yabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru saa sita z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda..
Iyi mpanuka yabereye mu muhanda nyabagendwa uzwi nka A50. Amakuru avuga ko ubwo yabaga hari urubura rwinshi n’ubukonje bwo ku rwego rwo hejuru. (...)

Sponsored Ad

Robert Kayinamura, Umunyarwanda wabaga muri Canada, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye mu muhanda uzwi nka A-50 uri rwagati mu Mujyi wa Québec.

Theophile Rwigimba, ukurikiye Diaspora Nyarwanda muri Canada, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko impanuka yamuhitanye yabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru saa sita z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda..

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda nyabagendwa uzwi nka A50. Amakuru avuga ko ubwo yabaga hari urubura rwinshi n’ubukonje bwo ku rwego rwo hejuru.

Muri icyo gihe ngo Robert wari utwaye imodoka yaje gusa n’uhagarara hanyuma imodoka ye igongwa n’indi ya SUV iyiturutse inyuma ku buryo yahise icikamo kabiri.

Imodoka yarimo yacitsemo kabiri

Iyi ni impanuka ya kabiri mu cyumweru kimwe yari ibereye muri uyu muhanda. Nyuma y’iyi yo ku Cyumweru, umuhanda wahise ufungwa gusa nyuma y’amasaha make wongera gufungurwa nk’uko bisanzwe.

Robert Kayinamura ukomoka mu Gatsata mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yari atuye mu Mujyi wa Gatineau. Yari yubatse, yashakanye n’Umurundikazi.

Robert Kayinamura witabye Imana azize impanuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa