skol
fortebet

CNLG yagaragaje ko kuba mu matsinda yo kuri interinete y’ abarwanya u Rwanda atari cyo kibazo

Yanditswe: Tuesday 17, Apr 2018

Sponsored Ad

Umunyamategeko wa Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside yavuze ko kuba Umunyarwanda yaba ari mu matsinda yo kuri interinete avugirwamo ibitekerezo birwanya Leta y’ u Rwanda, ibitekerezo birimo amacakubiri n’ ivangura ahanini rishingiye ku moko atari cyo kibazo ko ahubwo ikibazo ari ukwifatanya n’ abo bantu ushyigikira ibitekerezo byabo cyangwa ubikwirakwiza.

Sponsored Ad

Abanyarwanda cyane cyane abakoresha imbuga za interinete ni kenshi babona amatsinda yo ku mbuga nkoranyambaga atangirwamo ibitekerezo birwanya Leta y’ u Rwanda. Ayo matsinda akenshi avugirwamo ibitekerezo birwanya ibyagezweho mu Rwanda, n’ imvugo zuzuyemo ivangura ry’ amoko n’ ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umunyamategeko wa CNLG Dr Bideri Diogene ubwo yaganiraga n’ abanyamakuru kuri uyu wa 16 Mata 2018 yavuze ko ayo matsinda yo ku mbugankoranyambaga aba yarashinzwe n’ abantu bakuze biganjemo abakoze Jenoside yakorewe abatutsi, kimwe mu byo ayo matsinda agamije kibaba ari ukuyihakana no kuyipfobya.

Dr Bideri avuga ko imwe mu maturufu abo bantu bakoresha ari ukwiyita amazina meza bakaka ubushuti abantu ku mbugankoranyambaga. Yatanze urugero rw’ uwiyise Munyana Sandra, yabona hari abatangiye kumutahura akiyita Mukamunyana Sandirine.

Dr Bideri ati “Uyu ni Ex –FAR Maj. Neretse Emmanuel wayoboraga ikigo cya gisirikari cya Kami, police Militaire. Ajya atanga ibiganiro mu binyamakuru birwanya Leta y’ u Rwanda akoresheje aya mazina ye bwite”

Leta y’ u Rwanda ntisiba gushishikariza Abanyarwanda by’ umwihariko urubyiruko guhangana n’ ibyo bitekerezo bagaragaza ukuri ku bumwe n’ ubwiyunge u Rwanda rumaze kugeraho, n’ iterambere ry’ igihugu.

Abanyamakuru bagaragarije Dr Bideri ko kugira ngo umenye ibivugirwa muri ayo matsinda y’ abarwanya Leta y’ u Rwanda ari uko ugomba kuba uyarimo, bamubaza niba Leta y’ u Rwanda itahana umuntu igihe imenye ko ayarimo.

Uyu munyamategeko yavuze ko umuntu abaye ari muri aya matsinda agakurikirana ibivugirwamo ariko ntashyigikire ibitekerezo byabo yaba ari mu murongo mwiza.

Yagize ati “Niba uyarimo udatangamo ibitekerezo bibi, cyangwa ngo ukwirakwize ibitekerezo bibi, ndumva uri mu murongo mwiza. Ukamenya ibyo Twagiramungu yavuze, ukamenya ibyo Rejens yavuze ukagira amakuru.”

Yakomeje asaba urubyiruko kujya rusura website ya CNLG, n’ iya komisiyo y’ igihugu y’ Ubumwe n’ ubwiyunge NURC bagasoma amakuru aba muri documents bakanasoma ibitabo bivuga ku mateka y’ u Rwanda.

Ati “Urubyiruko ibyo bya Twagiramungu muge mu mubyumva mwamaze gusobanukirwa.”.

Dr Bideri yamaze impungenge abatinya kunyomoza abarwanya Leta y’ u Rwanda babinyujije mu butumwa bacisha ku mbugankoranyambaga bibwira ko ababyandika babarusha ubumenyi, abwira urubyiruko n’ abanyarwanda ko amakuru bafite ku Rwanda n’ ibyo babona n’ amaso yabo bihagije kugira ngo banyomoze abo bantu barwanya Leta baciye kuri interineti.

Ibitekerezo

  • Ibingibi simbyemera Kuko ntacyitwizezako bagerayo ahubwo ntibahindure imyumvire bagahita bongera umubare wabaturwanya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa