skol
fortebet

Covid-19:Abashakanye basabwe kuzirikana gahunda zo kuboneza urubyaro muri iki gihe

Yanditswe: Sunday 29, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda (MIGEPROF), yasabye abashakanye, muri ibi bihe turimo byo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya coronavirus, kuzirikana ko batagomba kwibagirwa gahunda zo kuboneza urubyaro birinda inda zitateganijwe.

Sponsored Ad

Ibi Minisitiri Prof. Bayisenge Jeannette yabitangaje mu kiganiro yagiriye kur televiziyo y’u Rwanda RTV ananyuza ubu butumwa ku rukuta rwe rwa twitter, asaba ababyeyi kuzirikana ku nda zitateguwe kubera ko basigaye birirwana.

Prof.@BayisengeJn: Turasaba abashakanye ko muri iki gihe bari kumwe mu rugo kubera icyorezo cya #Covid_19, bazirikana gahunda zo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe.

Prof. Bayisenge Jeannette yanaboneyeho gusaba ababyeyi n’umuryango muri rusange, muri iki gihe bari kumwe, kwimakaza ibiganiro, abari barabuze umwanya bakongera kuganira ku ngingo zo guteza urugo imbere no kwita ku bana.

Yongeyeho kandi ko muri iki gihe ababyeyi bari kumwe n’abana kubera ingamba zo kurwanya icyorezo cya #COVID-19, gikwiye kubabera umwanya wo kwita ku bana uko bikwiye, bakabaganiriza kuko mu minsi mike iki cyorezo tuzaba twagitsinze bagasubira mu kazi.

Minisitiri Prof. Bayisenge Jeannette: Iki gihe ababyeyi bari kumwe n’abana kubera ingamba zo kurwanya icyorezo cya #COVID19, gikwiye kubabera umwanya wo kwita ku bana uko bikwiye, bakabaganiriza kuko mu minsi mike iki cyorezo tuzaba twagitsinze bagasubira mu kazi @BayisengeJn

Ibitekerezo

  • Hhhhh nukuri pee nonese ko Ari ukurirwa murugo wamugani nagahunda zimibonano zariyongereye ubwo rero nibate ingamba baboneze imbyaro kdi bareba nibyo kurya byarangiye kubura hamwe na hamwe

    nibyiza cynee murakoze

    murakoze cynee,kubwiyinama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa