skol
fortebet

COVID-19:Reba ubutumwa bwa Pasiteri Ezra Mpyisi yahaye abayoboke b’amadini burimo no gukusanya amaturo n’ibyacumi bakazabishikiriza Abapasiteri

Yanditswe: Saturday 21, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umuvugabutumwa Ezra Mpyisi ,ubimazemo igihe yagiriye abayoboke b’amadini inama yo gukusanya amaturo n’ibyacumi bakazabishikiriza abapasiteri igihe guteranira mu nsengero bizaba byasubiyeho.

Sponsored Ad

Muri iyi minsi guverinoma y’ u Rwanda isaba abantu kwirinda guteranira hamwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Kuva mu Rwanda hagaragara umurwayi wa mbere wa COVID-19 ntabwo abayoboke b’amadini bemerewe guteranira mu nsengero.

Amwe mu madini yasohoye amatangazo asaba abayoboke bayo ko bagomba gukomeza gutanga amaturo n’ibyacumi no muri iyi minsi batari guteranira mu nsengero.

Ibi byatumye hari abibaza niba ari ngombwa ko abayoboke b’amadini bakomeza gutura kandi batari guterana.

Past. Mpyisi yavuze ko ari ngombwa ko abayoboke bakomeza gutura.

Ati “Bagomba gukomeza gutura. None se ituro ko ari iryo gutura Imana ubundi barituraga abantu? Aho waba uri hose watura, aho byazafungukira ukarishyira pasitoro. N’ icyacumi ni uko.”.

Yakomeje agira ati “Inama ngira abayoboke b’amadini ni ugukomeza gutura, kuko ntibaturaga pasitoro baturaga Imana. Yapfuye se? Iriho!”.

Kuva tariki 14 Werurwe 2020, ibikorwa byo kubwiriza biri gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga nka youtube no mu bitangazamakuru.

Abayobozi b’amadini atandukanye mu Rwanda bavuga ko gutura bitagomba guhagaragara kuko no kubwiriza bikomeje. Bavuga ko ukeneye gutura yakohereza amafaranga kuri nimero z’ abayobozi b’ idini rye akoreshe mobile money, cyangwa akayohereza kuri konti y’idini.

Abatabishoboye nibo Pasiteri Mpyisi yagiriye inama yo gukusanya ituro aho guterana mu nsengero bisashobokera bagaha pasiteri ayo maturo n’ibyacumi.

Ibitekerezo

  • Birababaje kubona uyu musaza yivuguruza.Ubwe aherutse kuvuga ko Icyacumi ari ubujura,ndetse asaba imbabazi z’uko nawe yariye Icyacumi igihe kinini.Ese koko Abakristu bakwiye guha abanyamadini Icyacumi?Isezerano rya kera,rigira amategeko menshi yarebaga Abayahudi gusa, atareba Abakristu.Urugero,Imana yasabye Abayahudi "gukebwa",ndetse itegeka ko utazakebwa bazamwica nkuko Intangiriro 17:14 havuga.Ariko Isezerano Rishya,rivuga ko gukebwa atari itegeko ku Bakristu.Bisome muli Abagalatiya 5:6.Icyacumi nacyo cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu nkuko Kubara 18:24 havuga.Yesu yasabye Abakristu "gukorera Imana ku buntu" nkuko Matayo 10:8 havuga.Abigishwa be tugenderaho,nta n’umwe wasabaga amafaranga,ahubwo bajyaga mu nzira bakabwiriza ku buntu,bakabifatanya no kwikorera bakitunga.Soma urugero rwa Pawulo muli Ibyakozwe 20:33.Iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa