skol
fortebet

Cyanika habereye impanuka ikomeye y’imodoka yahitanye uwari uyitwaye[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 06, May 2019

Sponsored Ad

skol

Mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2019, impanuka ikomeye yabereye mu murenge wa Cyanika wo mu karere ka Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda, yahitanye ubuzima bw’umushoferi wari utwaye imodoka yambaye ibirango byo mu gihugu cya Uganda.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe witwa Kabatsi Potien w’imyaka 50 wari usanzwe afite ibikorwa by’ubucuruzi muri uyu murenge wa Cyanika ndetse no muri Uganda, yabereye mu mudugudu wa Nkiriza akagari ka Kabyiniro mu murenge wa Cyanika hafi ya Centre ya Kidaho.

Amakuru avuga ko Kabatsi wari usanzwe atuye hafi y’umupaka wa Cyanika yavaga mu mujyi wa Musanze yitwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corona ifite ibirango byo muri Uganda (Plaque) UAS553V.

Ababonye iyi mpanuka bakomeje babwira Teradignews dukesha iyi nkuru ko yatewe n’umuvuduko mwinshi watumye imodoka ita umuhanda ikagonga igiti, Kabatsi wari utwaye iyi modoka yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ariko ageze ahitwa ku Maya mu murenge wa Rugarama uhana imbibi n’uwa Cyanika yitaba Imana.

Kabatsi Potien yitabye Imana nyuma y’iminsi mike avuye muri gereza aho yari afungiwe ibyaha bifite aho bihuriye n’uburuzi bwe yakoraga, yari afite abagore babiri, umukuru yari atuye ahitwa Nyagahinga hafi y’ikirunga cya Muhabura naho umuto akaba yari atuye muri Centre ya Cyanika hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda hose hakaba mu murenge wa Cyanika.

Yari umwe mu bacuruzi bakomeye muri aka karere ka Burera.

Ibitekerezo

  • Twihanganishije abo bagore be.Niho twese tujya.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka.

    Imana imwakire mubayo, uyu mugabo arambabaje cyaneee, kuwagatandatu twahuriye mu Kidaho turasabana cyane, narinvuye
    kureba umwana ku Ishuri , none arapfuye Kabatsi yaru mugabo ugira urukundo peee,Ntakundi umuryango we nukomere
    kandi wihangane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa