skol
fortebet

Danny Vumbi n’abandi bagiraneza basuye Ndahimana wasezeranye yambaye Kambambili bamushyikiriza inkunga ya miliyoni 5 FRW bamukusanyirije [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 15, Apr 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Danny Vumbi arikumwe n’abagiraneza batandukanye barimo umunyamakuru Murungi Sabin n’abandi banyarwanda batandukanye,basuye Nahimana Narcisse wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru ubwo yajyaga gusezerana yambaye kambambili bamugenera inkunga ya miliyoni 5 FRW bamukusanyirije.

Sponsored Ad

Iri tsinda ryari rihuriwemo n’Abanyarwanda b’impande zose, ryakusanyije aya mafaranga rimuguriramo inzu nziza yo kubamo, iri ahantu heza i Shyogwe, ifite umuriro kandi irimo isima(ciment) ndetse ifite ibyangombwa byose byanditse kuri Ndahimana na madamu we Mutuyemariya Consilie.

Nyuma yo kumugurira inzu nziza, amafaranga yasagutse bamuguriyemo moto nshya izajya itwara abagenzi, amafaranga izajya yinjiza akazajya ahabwa uyu muryango wari umaze imyaka myinshi mu bukene bukabije.

Kuwa 29 Ugushyingo 2018, nibwo ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda hakwirakwiye amafoto ya Ndahimana Narcisse w’imyaka 42 wari wambaye kambambili yagaragaye ari gusezerana n’umugore we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33 benshi bacika ururondogoro bituma abantu benshi biyemeza kubafasha.

Nyuma yo gutabarizwa n’itangazamakuru ndetse n’abagiraneza,Ndahimana n’umufasha we basezeranye imbere y’Imana basa neza ndetse ubukwe bwabo butahwa n’urujya n’uruza rw’abantu.Ndahimana n’umuryango we batuye mu kagali ka Kinini, Umudugudu wa Gatare murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2019,nibwo Danny Vumbi na bagenzi be bafatanyije muri iki gikorwa cy’indashyikirwa basuye Ndahimana aho atuye bamushyikiriza Moto nshya ndetse muri izi miliyoni 5 FRW bakuzanyije bamuguriyemo inzu ya ya miliyoni 3 n’ibihumbi 700.






Ibitekerezo

  • Danny nkusabiye umugisha sinkuzi ndakumva uyu mutima imana yomw’ ijuru ntizabure kuguhembera uyu mutima wowe nabagenzibawe murakoze cyaneeeeee

    hhhhhh mbega nibyiza change rwose

    Imana ibahe imigisha myinshi kuricyo gikorwa mwakoze cyo gufasha uwo muryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa