skol
fortebet

Diane Rwigara n’ umuryango we uwabunganiraga yaba yabihagaritse

Yanditswe: Friday 08, Sep 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu polisi y’ u Rwanda yongeye kujya mu rugo rwa Rwigara ijyanywe no gukura mu rugo Diane Rwigara, umuvandimwe we Anne Rwigara na nyina Adeline Rwigara ngo bage ku kubugenzacyaha kubazwa ku byaha bakekwaho.
Hari n’ amakuru avuga ko uwunganiraga uyu muryango mu mategeko yikuye muri iki kirego.
Ben Rutabana nyirarume wa Diane Rwigara, yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko ku isaha ya saa tanu kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nzeli aribwo yamenyeshejwe n’ umuntu atavuze amazina ko (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu polisi y’ u Rwanda yongeye kujya mu rugo rwa Rwigara ijyanywe no gukura mu rugo Diane Rwigara, umuvandimwe we Anne Rwigara na nyina Adeline Rwigara ngo bage ku kubugenzacyaha kubazwa ku byaha bakekwaho.

Hari n’ amakuru avuga ko uwunganiraga uyu muryango mu mategeko yikuye muri iki kirego.

Ben Rutabana nyirarume wa Diane Rwigara, yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko ku isaha ya saa tanu kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nzeli aribwo yamenyeshejwe n’ umuntu atavuze amazina ko polisi yongeye kurira igipangu cya Assinapol Rwigara, igafata Diane Rwigara, Anne Rwigara na Adeline Rwigara ikabajyana kubazwa kubyaha bakurikiranyweho.

Amakuru y’ uko umwavoka wunganiraga uyu muryango mu mategeko yikuye muri iki kirego yemejwe na Ben Rutabana watangarije BBC ko impamvu yatumye uyu mwavoka yikura muri iki kirego itaramenyekana.

Umunyamakuru yabajije Ben Rutabana niba yamenye ko umwavoka w’ Umuryango wa Rwigara yikuye mu kirego.

Ati “Nabyumvise ariko ni ubundi ntabwo aribo yaburaniraga,… ntabwo yari ahagarariye inyungu za famille ahubwo yarahagarariye iz’ abahanganye na famille… mu bibazo nka biriya bihanganye na Leta kubona umuntu wemera kukuburanira, uwemeye niwe ufata”

Diane Rwigara akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano. Komisiyo y’ amatora yatangaje ko Diane Rwigara yasinyishije abantu bapfuye ubwo yashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Iyi komisiyo yanagaragaraje ko Diane Rwigara yasinyishije abantu bo mu ishyaka PS imberakuri batabyumvikanyeho.

Anne Rwigara na Adeline Rwigara bakurikiranyweho icyaha cyo gukwepa imisoro ifite agaciro ka miliyari 6.

Ku wa Kabiri w’ iki cyumweru tariki 5 Nzeli 2017, nibwo polisi yaheruga gukura mu rugo aba uko ari batatu bajya kubazwa kuri iki byaha bakurikiranyweho, gusa uwo munsi yaraye ibasubije mu rugo.

Icyo gihe ngo polisi yababwiye ko bagomba kuba biteguye kugera kuri polisi igihe cyose bakewe.

Ibitekerezo

  • Kwa Rwigara Ben Rutabana arabashuka amaze kubata mucyobo , uwanyihera iyo mari yanyu Rwigara yabasigiye nkiberaho mumutuzo ariko abantu bafite ubwenge barashukwa kugera aha koko ?

    twizeye ubutabera bwacu kuko ntibubera

    ben wishe abahutu bangana iki muri 1994? ese kwa rwigara hari iki gitangaje kurusha ahandi kuburyo mwirirwa mubwejagura for nothing niba iyo misoro barayishyuye niberekane recu bishyuriyeho hanyuma tuve mu mazimwe naho kwibeshya ko mugitondo igihugu gifatwa nkuko ababarya cash baba babesya byo ni manque de consience njywe. Keka ko mu rwanda hari amategeko kandi ahana akanarenganura please family rwigara tanga ibimenyetso byimisoro mwishyuye ariko ntimujye gutaburura abasaza bacu ngo mubasinyishe please

    Ariko mwagiye mureka guhimba. Ngo muhanganye na leta? Ibyaha mwakoze birazwi. Ubundi se Rwigara niwe mukire wenyine uri mu Rwanda? Avocat afite ukuri niba yikuye mu rubanza, ninde wakwishimira kuburanira abasazi. Jye narabyumvise kuri YouTube ibitutsi bagiye batuka police, ndumirwa. Uyu muryango nta mukuru ubamo Ngo atange inama nzima pe, na nyina wakagize akenge niwe musazi kubarusha. Diane we rwose sinzi nabantu bamufara nk’umuntu muzima kuko arwaye mu mutwe. None ubwo avocat nawe mumugeretseho icyaha ngo ari ku ruhande rwa leta? Umuntu wese ufite ubwenge ntiyabunganira. Abantu banga kwitaba ubugenzajyacyaha, batuka inzego z’umutekano na leta, abantu mutajya inama, ubwo se wabunganira iki mu by’ukuri.

    Ngicyo cya gihugu gikataje mwiterambere tubwirwa nabazungu.Iterambere rihonyora abaturage ntaririmo kuko akensho abaturage iyo babuze uwobihumuraho barabisenya.Diane Rwigara twese tuzi icyazira kimwe nuko se tuzicyoyazize.Abanyarwanda turaziranye tujye tureka gucengana.

    Ikigaragara ni uko uyu muryango wanananiwe kujyana n’ibihe. Igihe cyo kunyereza imisoro cyararangiye kuko niho itembere ry’igihugu rishingiye. Bityo rero nibareke kurangaza abaturage babivanga na politiki ahubwo nibabanze basubize Leta ibyo ibasaba cyangwa se bagaragarize RRA ko nta mwenda w’imisoro barimo. Ibyaha Diane akekwaho dore ko ntawe urabimuhamya ashikame yisobanure amategeko amurenganure niba ari umwere atari ukwigiza nkana. Iby’Umwunganizi wikuye mu rubanza ni uburenganzira bwe ko igihe asanze nta ngingo y’amategeko nimwe yakwishingikirizaho arengera umu client we ashobora kwikura mu rubanza.

    Uyu muryango twese tuwifulize ubuzima butangwa n’imana iri kuwushyira mu bigeragezo.Umwaka mwiza muribyo bigeragezo Imana niyo nkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa